00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina yaherekejwe n’umukunzi we muri Tour du Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 February 2023 saa 10:30
Yasuwe :

Mu irushanwa rya Tour du Rwanda, Marina uri gukorana na Rwandafoam, ari kugaragara ari kumwe n’umukunzi we mu mwanya w’ubuyobozi bwa The Mane Music isanzwe ireberera inyungu ze mu muziki.

Marina na Yvan Muziki bamaze igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo ariko bo bakirinda kuzihamya cyangwa kuzihakana ariko kuri ubu bari kuzengurukana mu Ntara zitandukanye aho isiganwa rya Tour du Rwanda riri kunyura.

Muri iri rushanwa, Marina yahawe akazi ko kwamamaza imifariso n’ibindi bikoresho bikorwa na Rwandafoam.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ikiraka cyo muri Tour du Rwanda ari icyo Marina yishakiye bityo ari nayo mpamvu nta muntu wo muri The Mane Music wigeze amuherekeza.

Kumureka agashaka akazi ku giti cye ndetse no kumuha urubuga akigenga biri mu byo yumvikanye n’ubuyobozi bwa The Mane Music.

Amakuru avuga ko Bad Rama yamaze kumvikana na Marina ko azakomeza kumufasha ibyo ashoboye nk’umuvandimwe bikava mu nshingano zo kumufasha mu buryo bw’ubucuruzi.

Nubwo uyu muhanzikazi ataravuga ku bibazo biri hagati ye na The Mane Music, kimwe mu bigaragaza ko bashobora kuba batabanye neza ni uko nta ndirimbo aheruka gushyira hanze.

Hari amakuru avuga ko umubano wa Marina na The Mane Music udahagaze neza muri iki gihe
Marina ari gukorana na Rwandafoam mu isiganwa rya Tour du Rwanda
Aho guherekezwa na The Mane Music, Marina ari kugendana n'umukunzi we muri Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages