Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo Zuba Ray, Cyusa Ibrahim, Giramata, Bwiza, Marina n’abandi batandukanye.
“Golo” - Mr. Kagame
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mr. Kagame. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba agaragaza ukuntu urukundo rubabaza, iyo umuntu arurimo ariko mugenzi amucengacenga.
“Boda Boda” - Bwiza
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi ya Bwiza. Aba agaragaza ukuntu hari igihe mu rukundo nta mafaranga abakundana baba bafite ariko bagakomeza kubana mu mahoro nta kibazo bafitanye.
“Hot’’ - Utah Nice
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Utah Nice uri mu bakobwa bari kuzamuka neza. Utah Nice ubusanzwe avuka mu muryango w’ibyamamare, cyane ko avukana na Cedric Dric wubatse izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze ndetse na Isimbi Nailla nawe ukora amashusho y’indirimbo.
“Ese warikiniraga (Remix)” - Zuba Ray
Ni indirimbo nshya yasubiwemo n’umuhanzi Zuba Ray. Ubusanzwe ni iya King James ndetse ni n’imwe mu ze zakunzwe. Uyu muhanzi aba agaragaza ukuntu umuntu ashobora kwereka undi ko amukunda ariko ameze nk’uri mu mikino.
“Nzakagendana” - Javanix ft Theo BoseBabireba
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Javanix yasubiranyemo na Theo Bosebabireba. Iri kuri album nshya ye yise “Way to Shine”. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ko Imana ari yo ya mbere, ikwiriye kwishimirwa kubera imirimo myinshi ikora.
“Naganze” - Rata Jah Naychah
Ni indirimbo nshya ya Rata Jah Naychah. Aba agaragaza ukuntu Imana ikwiye kuganza mu buzima bwa buri munsi. Uyu muhanzi ni umwe mu bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya Imana cyane mu njyana ya Dancehall.
“Inyange” - Diplomate ft. Logic Hit
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Diplomate yahuriyemo na Logic Hit usanzwe atunganya indirimbo. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ukuntu u Rwanda rukwiriye kwaguka.
“Narahiriwe” - Emelyne Penzi
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Emelyne Penzi uri mu bakobwa bari kuzamuka muri iki gihe. Aba agaruka ku rukundo rw’Imana, akagaragaza ko Imana ari yo murengezi. Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 2021 ariko abikora nk’umwuga mu 2024.
“Mariza” - Juno Kizigenza ft. Ruti Joel
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Juno Kizigenza na Ruti Joel. Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza ukuntu umuntu ashobora gukunda undi, kugeza igihe yumva nta yandi mahitamo afite.
“Yego” - Jay C Ambassador
Ni indirimbo nshya y’umuraperi Jay C Ambassador. Aba agaragaza ukuntu umuntu abaho mu buzima bwo gushakisha ndetse akirinda abantu bamusubiza inyuma.
“Intebe Yawe” - Fabrice Munyaneza
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Fabrice Munyaneza yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Intebe yawe"
Munyaneza yatangaje ko iyi ndirimbo yashyize hanze iri kuri Album ye iri gutegurwa yitwa “Ni muzima ", ndetse ikaba ibaye indirimbo ya gatanu amaze gushyira hanze kuva atangiye kuririmba ku giti cye.
“Byaratunaniye” - Mulix
Ni indirimbo y’umuhanzi Mulix. Aba agaragaza ukuntu hari abantu bakundana bahora bashwana ariko byarabananiye gutandukana burundu.
"Ambwira Ko" - Fiston Iradukunda
Fiston Iradukunda yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise "Ambwira Ko", ikaba ije isanga “Ibanga” imaze amezi icyenda isohotse. "Ibanga" ifite amateka akomeye ku muryango we, kuko yanditswe kera ataravuka. Ayisobanura nk’indirimbo y’umwihariko yakundwaga cyane na se witabye Imana.
Uyu muramyi ubusanzwe witwa Consolateur Iradukunda ariko ukoresha mu muziki izina rya Fiston Iradukunda, ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza, batamaze igihe kinini binjiye mu ruhando rw’umuziki.
“Intashyo” - Chacha Imfurikeye ft Fox Makare
Umuhanzi Chacha Infurikeye uri mu bakobwa bari kuzamuka neza yashyize hanze indirimbo nshya. Muri iyi ndirimbo yahuriyemo n’umuraperi Fox Makare baba baririmba bagaragaza ukuntu urukundo ari rwo rwa mbere.
“True Love” - Lydia Jazmine ft. Bwiza
Aba bahanzi uko ari babiri baba baririmba bagaragaza ukuntu urukundo nyakuri kurubona muri iki gihe bikomeye. Bakerekana ko iyo umuntu agize amahirwe akarubona aba ari imbonekarimwe.
“Sinibagiwe” - Giramata ft Niyo Bosco
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Giramata yahuriyemo na Niyo Bosco. Baba bagaragaza ukuntu ijambo ryavuzwe n’Imana n’iyo ryatinda ritajya rihera mu buzima.
Cyusa yashyize hanze album…
Umuhanzi Cyusa Ibrahim uzwi mu muziki gakondo, yashyize hanze album ye ya kabiri yise ‘Muvumwamata’ igizwe n’indirimbo 14, avuga ko yayituye nyirakuru wagiye amuba hafi kuva mu bwana bwe ndetse akanamwigisha zimwe mu ndirimbo za kera.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yamaraga gushyira hanze iyi album. Ati “Iyi album Muvumwamata nayituye nyogokuru wanjye. Ni we wampaye ubuhanzi, ni we watumye menya kuririmba. Impamvu namuhaye igisigo cya Muvumwamata bivuga muragwamugisha, ni nk’igisigo namuhaye cyo kumushimira.”
Abajijwe ubutumwa buri kuri album ye nshya, yavuze ko butandukanye kuko yashakaga gukora ku nguni zose z’abakunzi be no ku mitima y’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Indirimbo zo hanze…
“The March” - Glorilla
“Morocco” - Joshua Baraka & Axon
“Majo” - Jux
“The Eagle Has Landed” - Flavour
“MAVO” – Shakabulizzy Remix (Feat. Davido)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!