Babitangaje mu kiganiro bagiranye na Televiziyo y’u Rwanda aho bavuze ko bibabaje kuba abahanzi bakigorwa no gufata amashusho amwe n’amwe.
Clarisse Karasira ati “Birababaza kuba washatse gukora ikintu cyiza kandi wanyuze no buryo bukwiriye ariko ntibikunde. Icyo nasaba ni ugufasha abahanzi bakoroherezwa. Hari amakuru numvise sinzi niba ariyo, y’umuntu washatse gufata amashusho ya filime ye mu Rwanda mu mashyamba barabyanga ajya kubikorera muri Uganda kandi iyo filime yaje gukundwa ndetse n’abayobozi bakuru mu Rwanda barayikunda. Ndumva abanyarwanda twarushaho gushyigikira iby’iwacu.”
Mani Martin we yanatangaje ko hari indirimbo ye imwe yabuze uko akora amashusho yayo, kubera ko yigeze kwandikira RDB ashaka gukorera muri Nyungwe ntasubizwe.
Ati “Ni ibintu byoroshye bisaba ko abantu babishinzwe babona agaciro kari mu byo tuba turi gukora kuko ishusho y’igihugu cyacu, uburyo bworoshye dufite bwo kubisangiza Isi ni ukwifashisha sinema cyangwa se amashusho y’indirimbo. Ni ugusaba ababishinzwe ko bamenya agaciro bifite bakatworohereza.”
Arongera ati “Mfite indirimbo yitwa ‘Rwagasabo’ abantu benshi barayikunze, mu 2013 nandikiye RDB ndategereza ndaheba. Numvise ubwiza nashakaga kugaragaza muri iyo ndirimbo burimo amashyamba, imisozi, amataba n’ibibaya n’ishyamba rya Nyungwe nifuzaga cyane cyane inyoni sinabibona, byatumye ntakora amashusho y’iyi ndirimbo. Abantu bajye babyumva ko iyo umuntu agiye gufata amashusho nta kintu kibi aba agiye kuyakoresha.”
Yakomeje avuga ko hari imihanda itandukanye nayo ubwayo bigorana gufatiramo amashusho, asaba inzego zibishinzwe kwivugurura. Yongeyeho ko wenda izi nzego zajya zibanza zikumva igihangano cy’umuhanzi niba kidatukisha aho hantu ariko zikareka abahanzi bakisanzura.
Karasira na Mani Martin baherutse guhurira mu ndirimbo bise ‘Urukerereza’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!