00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin agiye kongera gutaramira mu Buyapani

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 February 2026 saa 12:00
Yasuwe :

Mani Martin ategerejwe mu bitaramo birenga bibiri bizabera mu Buyapani, ndetse akumvisha abakunzi be bazabyitabira album nshya yise ‘Rebirth’.

Ibi bitaramo bya Mani Martin byitezwe gutangirira ku ngoro y’amahoro ‘Peace museum’ ku wa 2 Werurwe 2026. Ni mu gihe ku wa 3 Werurwe 2026 azataramana n’abanyeshuri bo muri Afurika mu gitaramo kizabera muri Kaminuza ya ‘Hiroshima Jogakuin’ azaba yanabanje gusura.

Mani Martin ahamya ko ibi bitaramo bigamije kumvisha abazabyitabira album ye nshya yise ‘Rebirth’ amaze igihe ari no kugerageza kumenyekanisha mu Rwanda.

Muri Kamena 2019 nibwo Mani Martin yaherukaga gutaramira mu Buyapani. Icyo gihe yari yagiye mu Buyapani mu rugendo rwari rugamije gusakaza amahoro binyuze mu mu muziki, yakoreye mu bice bitandukanye birimo ahitwa Saga hizihirijwe isabukuru ya UNICEF, Kobe na Fukuchima.

Yitabiriye kandi igitaramo kiba buri mwaka cyiswe ‘Rwanda For Summer ‘cyo kwizihiza umuco nyarwanda, asura abana biga kuva mu mashuri y’incuke kugera muri kaminuza, akomereza ku rwibutso rwa Hiroshima ahatewe ibisasu bya kirimbuzi mu ntambara ya kabiri y’Isi, aranahataramira.

Mani Martin agiye kongera gutaramira mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages