00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mamba yinjiye mu muziki akurikiye icyanga cy’ubwamamare(Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 August 2026 saa 08:22
Yasuwe :

Ubusanzwe amazina ye ni Adrien Ahimana, ariko abo biganye, abo acurangira mu bitaramo n’ibirori bitandukanye ndetse n’abahanzi akorera indirimbo bamuzi nka Mamba.

Ni umusore ukiri muto, wavukiye mu Karere ka Gicumbi aza gukurira mu Karere ka Kayonza aho umuryango we wari wimukiye, ndetse ni umwe mu banyamuziki babyize mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore yavuze ko yakuze ari umufana wa King James ndetse na Bruce Melodie, nubwo ataragira amahirwe yo kubibwira ko ari bamwe mu bahanzi yakundaga.

Izina ry’uyu musore ushobora kuba utarigeze uryumva cyane kuko atamaze igihe kinini mu muziki, ariko ni umuhanga mu gucuranga ingoma, gitari ndetse na piano.

Ni we wacurangiye The Ben na Bruce Melodie mu bitaramo bya ‘Summer Country Tour’ nyuma y’itabwa muri yombi rya Yugi Umukaraza.

Uretse ibyo, Mamba ni na we wacurangiye ingoma King James mu bitaramo aherutse gukora byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Uyu musore wize umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, uretse gucurangira abandi bahanzi, ni n’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Uretse ibyo byose tumaze kugarukaho, kuri ubu Mamba yamaze kwinjira mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye, ndetse ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ku Mutima’.

Mamba yavuze ko Ishimwe Clement, usanzwe ari umuyobozi wa KINA Music, ari we wamwinjije mu bijyanye no kuririmba ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Bella’, bikarangira ayishyizemo.

Ati “Nyuma y’uko igiye hanze, naje kumva uburyo ubwamamare buryoha, mpita mfata icyemezo nanjye cyo gusohora izindi ndirimbo.”

Abajijwe niba agiye kwiyongera ku bahanzi babarizwa muri KINA Music, Mamba yavuze ko bari mu biganiro byo kureba niba byakunda, ariko nta cyemezo barafata.

Ku rundi ruhande, Mamba yavuze ko ibyo kuririmba bitazigera bibangamira akazi asanzwe akora ko gucuranga mu birori bitandukanye ndetse no gukorera indirimbo abandi bahanzi.

Mamba ni umwe mu bahanzi bize umuziki mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki
Mamba uri mu biganiro bimwinjiza muri KINA Music, yinjiye mu muziki nk'umuhanzi ku giti cye
Uretse kwinjira mu muziki, Mamba asanzwe ari umuhanga mu gucuranga ingoma, gitari na piano akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo z'abandi bahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages