Amakuru atugeraho avuga ko umugore wa Makonikoshwa yabyariye mu bitaro bya Kacyiru mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2025.
Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati "Ni byo, Uwiteka yaduhaye akana k’agakobwa, yaba we ndetse na nyina bose bameze neza."
Gusa yirinze kuvuga byinshi ku mubare w’abana afite, ati "Ubwo ushaka no kumenya umubare wa ba nyina? Reka tuzabishakire umwanya."
Bivugwa ko uyu ari umwana wa kabiri w’uyu muhanzi uri mu bubatse izina mu Rwanda.
Makonikoshwa wavutse mu 1974, yatangiye kuririmba mu 2004 akiba muri Uganda, ahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ni nde’. Nyuma yaje gukora iyitwa ‘Mariya Roza’ yaririmbanye n’Umunya-Uganda Godfrey Seguya [Kayibanda].
Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Agaseko’, ’Nkunda Kuragira’, ’Bonane’, ’Umutima waraye Umpondagura’, ’Mariya Roza’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!