00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makonikoshwa yibarutse umukobwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 August 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Makonikoshwa w’imyaka 51, yibarutse umwana w’umukobwa kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, amubyaranye n’umugore bamaze igihe babana.

Amakuru atugeraho avuga ko umugore wa Makonikoshwa yabyariye mu bitaro bya Kacyiru mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2025.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati "Ni byo, Uwiteka yaduhaye akana k’agakobwa, yaba we ndetse na nyina bose bameze neza."

Gusa yirinze kuvuga byinshi ku mubare w’abana afite, ati "Ubwo ushaka no kumenya umubare wa ba nyina? Reka tuzabishakire umwanya."

Bivugwa ko uyu ari umwana wa kabiri w’uyu muhanzi uri mu bubatse izina mu Rwanda.

Makonikoshwa wavutse mu 1974, yatangiye kuririmba mu 2004 akiba muri Uganda, ahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ni nde’. Nyuma yaje gukora iyitwa ‘Mariya Roza’ yaririmbanye n’Umunya-Uganda Godfrey Seguya [Kayibanda].

Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Agaseko’, ’Nkunda Kuragira’, ’Bonane’, ’Umutima waraye Umpondagura’, ’Mariya Roza’ n’izindi.

Makonikoshwa yabyaranye n'umugore bamaze igihe babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages