Major X yongeye kubigarukaho nyuma yo gushyira hanze indirimbo ’Vibes Mpagaze’, yanitiriye EP ye nshya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.
Yagize ati "Ndangije EP yanjye nshya na album nshya ngiye kuyirangiza vuba cyane. Ubu natangiye gusohora indirimbo zigize EP yanjye mpereye kuri ‘Vibes Mpagaze’ nanayitiriye.”
Uretse iyi ndirimbo yasohoye, iyi EP nshya ya Major X izaba iriho indirimbo zirimo iyo yakoranye na Bull Dogg ndetse na ’Nakubiswe Remix’.
Major X yamenyekanye cyane mu itsinda rya Flat Papers, ryari riri mu yakunzwe mu muziki nyarwanda mu myaka yatambutse. Mu 2019 yimukiye muri Mozambique, aho atuye kugeza n’ubu.
Major X yavuze ko impamvu yimukiye muri Mozambique ari uko yari agiye kuhashakira ubuzima binyuze mu bucuruzi, bityo ahitamo kubanza kumenyera imibereho yo muri icyo gihugu mbere yo kongera kwibanda ku muziki.
Major X yavuze kandi ko ateganya kongera gutaramira Abanyarwanda, aho azaba aje kumenyekanisha ibikorwa bye bishya no kureba ko yahategurira igitaramo cyo kumurika album ye nshya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!