Uyu mukobwa wigeze kukanyuzaho bikomeye mu muziki, Magaly Pearl yaje kwakira agakiza asa n’uwuhagaritse.
Magaly ugeze kure umushinga wa album ye ya mbere, yanahise ateguza indirimbo ye nshya yise ‘He found me’.
Ni indirimbo igaruka ku buhamya bw’ubuzima yabagamo mbere y’uko Imana imusanganira mu 2019 ari nabwo yakiriye agakiza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Magaly yavuze ko uretse no kuririmba umuziki wigisha ijambo ry’Imana azibanda cyane ku buhanzi butanga ihumure ku bantu.
Ati “Njye ndi umuhanzi w’ibihangano bitanga ihumure ku bakurikira umuziki wanjye, yego nzaba nanigisha ijambo ry’Imana ariko cyane nifuza guhumuriza abantu babayeho mu buryo butandukanye.”
Magaly yavuye mu Rwanda ajya gukomereza amasomo muri Amerika ndetse akora ibijyanye n’ubwiza (makeup), yakomatanyaga n’umuziki yatangiye mu 2017.
Mu 2019 nibwo Magaly yafashe icyemezo cyo kwakira agakiza ndetse kuva mu 2020 ntiyongera gusohora indirimbo ukundi.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’, ‘The One’ yahuriyemo na Ice Prince wamamaye mu muziki muri Nigeria no hanze yayo, ‘Abubu’ n’izindi.
Ni umukobwa uhamya ko ubu yongeye gusubukura umuziki ndetse anitegura gusohora album ye ya mbere izibanda ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana no guhumuriza abantu.
Kanda hano wumve indirimbo ’He found me’ ya Magaly Pearl



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!