Theo Kgosinkwe na mugenzi we Nhlanhla Nciza bagize Mafikizolo, basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nzeri 2018.
Aba bahanzi basanzwe bafite umuziki wumvikanamo umudiho wa kinyafurika cyane, baje baherekejwe n’itsinda ryita ku nyungu zabo ndetse n’abacuranzi bagera muri batandatu.
Mafikizolo izataramana n’abagize Gakondo Group isanzwe izwi mu Rwanda. Iri tsinda rizaririmba mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Igitaramo-Cultural Celebratory Gala Dinner’ nyuma y’imyaka ibiri ishize rivuye i Kigali.
Aba bahanzi mpuzamahanga, baheruka gukorera igitaramo i Kigali ubwo bataramiraga abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yahabereye mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO