Mafikizolo izataramana n’abagize Gakondo Group isanzwe izwi mu Rwanda. Iri tsinda rizaririmba mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Igitaramo-Cultural Celebratory Gala Dinner’ nyuma y’imyaka ibiri ishize rivuye i Kigali.
Aba bahanzi mpuzamahanga, baheruka gukorera igitaramo i Kigali ubwo bataramiraga abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yahabereye mu 2016.
Massamba Intore uri mu bayobozi ba Gakondo Group akaba n’umuririmbyi ubirambyemo, yavuze ko ari iby’agaciro kuba itsinda rye rizatarama muri iki gikorwa mu kwereka abanyamahanga ubukungu buhishe mu muco w’igihugu biciye mu mbyino.
Yagize ati “Kwita Izina izina ni igikorwa kirimo gahunda cyane, tuzereka abashyitsi bazaba biganjemo abanyamahanga umwimerere w’umuco nyarwanda tubinyujije mu nganzo gakondo. Natwe nk’abahanzi twamaze kwitegura neza ku buryo twiteguye gutarama neza.”
Yongeyeho ko kuba ‘Gakondo yaratumiwe’ nk’itsinda ry’umuziki bifite icyo bisobanuye. Ati “Kwita izina ni umuhango gakondo, kuba twaratumiwe ni uko u Rwanda rushyize imbere umuco n’ibijyanye ubukerarugendo bushingiye ku muco kandi nta kuntu wasobanura isura y’igihugu udakoresheje umuco, natwe nicyo tuzerekana rero.”
Ku ruhande rwa Mafikizolo nayo iriteguye, inshuro zose imaze kuririmbira mu Rwanda yatahanye amanita meza ku ruhande rwo gushimisha abafana ndetse abayigize, Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza, na bo ntibahwema kwerekana ko ‘babonye urukundo mu Rwanda’.
Mafikizolo ni rimwe mu matsinda amaze gushinga imizi mu muziki wa Afurika. Ni iryo muri Afurika y’Epfo rikaba rigizwe n’abahanzi babiri Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza.
Iri tsinda, ryamamaye mu ndirimbo yakanyujijeho yitwa Ndihamba Nawe yakunzwe mu myaka ya 2008 ndetse kugeza ubu iracyakunzwe. By’akarusho, iri tsinda riri guca ibintu muri iki gihe bakunzwe mu yitwa ‘Love Potion’, bafite n’izindi zakunzwe nka ‘Khona’ bakoranye na Uhuru, "Tchelete (Goodlife)" bakoranye na Davido n’izindi.
Theo Kgosinkwe na mugenzi we Nhlanhla Nciza bamaze kwegukana ibihembo bikomeye muri Afurika birimo icyo bamaze gutwara inshuro eshatu cy’itsinda ryiza ry’umwaka mu bihembo bya South African Music Award.



















TANGA IGITEKEREZO