00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madebeat, Producer ufite ukuboko kwihariye mu kuryoshya indirimbo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 June 2018 saa 10:10
Yasuwe :

Producer Madebeat amaze kwigarurira isoko ry’umuziki, ubuhanga afite n’imikorere yihariye bituma muri iki gihe ayobokwa bidasanzwe n’abahanzi bagezweho hafi ya bose mu Rwanda.

 Madebeat, ubu ni we producer ugezweho mu Rwanda
 Ni we wacuranze nyinshi zimaze iminsi zibyinwa i Kigali
 ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, Hari ukuntu ya King James, Got it ya Safi n’izindi
 Yigaruriye abahanzi bakomeye hafi ya bose mu Rwanda
 Akaboko ke gafite umwihariko mu kuryoshya indirimbo…

Ubusanzwe yitwa Mucyo David akaba afite imyaka 23, ni umuhanga mu gutunganya indirimbo gusa igitangaje nta masomo yihariye yafashe mu bya muzika. Yabyinjiyemo mu myaka mike ishize akimara gusoza amashuri yisumbuye mu ishami rya Electrical Engineering muri SOS Technical High School i Kagugu.

Producer Madebeat amaze kwigwizaho ibikorwa byiganjemo ibikomeye muri muzika. Ni umwe muri bake bahanzwe ijisho na buri muhanzi wifuza gukora indirimbo igezweho, by’akarusho ni we muto mu batunganya indirimbo kandi ufite ubuhanga bwihariye.

Yakoze izakunzwe cyane mu myaka ibiri ishize nka ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, Got it ya Safi Madiba na Meddy, Simusiga ya Christopher, Yes ya Alpha n’izindi.

Madebeat ni we uri gutunganya album nshya ya King James iriho izatangiye kujya hanze zirimo ‘Hari ukuntu’, ‘Agatima tima’, n’izindi; ni na we uri gukora album ya mbere ya Safi, yamukoreye iyitwa Got it yahuriyemo na Meddy, ‘My Hero’ n’izindi.

Uyu mwuga awumazemo imyaka itarenze itanu. Yabitangiye mu mwaka wa 2013 akirangiza amashuri yisumbuye, yinjiye muri uyu mwuga abifashijwemo na Producer Nicolas afata nk’umusingi w’ibikorwa bye.

Yagize ati “Mu 2015 nibwo nahuye na Nicolas, duhuye nibwo natangiye kwiga uburyo bwo gufata abantu amajwi no kuyavanga. Icyo gihe twakoranye nk’umwaka umwe nyuma njya muri Monster Records, nibwo nahuye n’abahanzi bakomeye benshi bishimiye ko dukorana. Nyuma nibwo Abanyarwanda batangiye kumenya.”

Muri Monster Records, nibwo izina Madebeat ryatangiye kumvikanira cyane ndetse niho yacurangiye indirimbo zamuzamuye mu ntera nka ‘Thank You’ ya Tom Close na The Ben yanacuranzwe kuri televiziyo mpuzamahanga igihe kinini.

Mu rugendo rwe rwo gutunganya umuziki, Madebeat yemeza ko ubumenyi bw’ibanze yabukomoye kuri Producer Nicolas wamwigishije byinshi birimo no kumenya gufata neza abakiriya.

Yagize ati “Nicolas avuze ikintu gikomeye kuri njyewe. Ni we wamfashije kuzamuka, twahuye nkiri hasi anyigisha ibintu by’ibanze. Ubumenyi bw’ibanze niho nabukuye. Icyo namwigiyeho gikomeye ni ukuvanga amajwi no kumenya gufata neza abakiriya bose mu buryo bungana.”

Yize gucuranga mu buryo butangaje

Yagize ati “Gucuranga ni ibintu nigiye cyane kuri YouTube no kurebera ku bantu bazi gucuranga. Piano nayimenyeye ahantu nasengeraga hitwa Mavuno Church, twacurangaga indirimbo zigoye za RnB, Pop, ibyo nibyo bigufungura mu gucuranga. Nakomeje gucuranga ibyo bintu bigoye ku buryo byatumye menya neza gucuranga ibintu bikomeye.”

Iteka, mu ndirimbo zose akora uhereye ku yo yacuranze bwa mbere kugeza uyu munsi higanzamo umwihariko cyane cyane mu buryo avangamo amajwi. Madebeat kandi agira akarusho ko gucuranga indirimbo ikumvikanamo inanga idasibangana mu mutwe w’uwumvise igihangano cye.

Ibi, nibyo yumva byaramufashije guhita yigaragaza muri muzika nyarwanda ndetse abahanzi biganjemo abasanzwe bafite izina bamuyoboka ubutitsa.

Ikindi gikomeye kimufasha kuyobokwa cyane ngo ni uburyo afata abahanzi mu kazi ndetse akabaha serivisi mu buryo bungana. Ati “Ntabwo navuga ko ari uburyo bwihariye nari mfite, nkeka ko ari uburyo nagiye nkorana na buri muhanzi muri studio. Ndi umuntu ukunda koroherana cyane kandi nkagendana n’ibigezweho.”

Yongeraho ati “Ngendana n’ibigezweho, niga buri munsi. Umuziki ahantu wari ugeze mu mezi atatu ashize, uyu munsi ntabwo ari ho ukiri habaye impinduka. Ngerageza kwiga buri munsi nkamenya ibigezweho ku buryo ntasubira inyuma.”

Madebeat yiyumvamo cyane “Umuziki wa Afurika ni wo ubu ugezweho. Abahanzi nkunda gukurikirana ni abo muri Afurika y’Epfo na Nigeria kuko umuziki wa Afurika utangiye gufata Isi, ndebera ku bantu bo muri Nigeria kuko baradusize cyane.”

Mu batunganya indirimbo akunda gukurikirana no kwigira ku buryo bakora, harimo Dj Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo ndetse na na Chris Beats.

Producer Madebeat yemeza ko urwego agezeho rukiri hasi cyane nubwo benshi basingiza ibikorwa bye banamubwira ko amaze gutera imbere. Yifuza gukomeza kuzamura urwego rw’ibyo acuranga ku buryo mu gihe kiri imbere umuziki w’u Rwanda nawo uzajya ahabonwa na benshi ku ikarita ya Afurika.

Ati “Icyerekezo cyanjye muri rusange ni ukugira ngo umuziki nyarwanda utere imbere. Nk’uko igihugu cyacu cyubashywe muri Afurika nkeka ko n’umuziki tubishatse wakubahwa kuri uru rwego. Ku giti cyanjye nanjye nifuza ko mu gihe umuntu wese ku Isi yajya atekereza umuziki wa Afurika hajya hazamo n’uwo mu Rwanda.”

Madebeat wakoze indirimbo ‘Love You’ ya Marina na Harmonize, yifuza ko izina rye ryacengera rikamenyekana mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bityo akazayobokwa n’abahanzi bo mu mahanga.

Madebeat, Producer ufite ukuboko kwihariye mu kuryoshya indirimbo
Producer Madebeat yakoze indirimbo zakunzwe zirimo 'Thank You' ya Tom Close, Hari ukuntu ya King James n'izindi

Indirimbo zimwe mu zakunzwe Madebeat yakoze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages