Itorwa rya Miss Rwanda ryateguwe na Mashirika muri 2012, naho kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu 2016 isoko ryatsindiwe na Rwanda Inspiration Backup iyobowe na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, ni nayo yongeye kuritsindira muri uyu mwaka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 12 Mutarama 2017, Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yavuze ko muri uyu mwaka bazibanda cyane ku bikorerwa imbere mu gihugu mu gutanga amasoko y’ibyo bazakenera ndetse bakanazamura umubare w’ibiri mu muco Nyarwanda byifashishwa muri iri rushanwa.
Ati “Hari ibintu byinshi twagiye twongeramo mu byo Abanyarwanda benshi bagiye badusaba. Twarebye uburyo dushobora kongera ibikorwa by’umwimerere muri iri rushanwa rikaba iribereye u Rwanda ntiribe iry’amahanga cyane.”
“Ikindi nababwira, iri rushanwa rya Miss Rwanda 2017 rizibanda cyane kuri ’Made In Rwanda’. Ni gahunda muzabona ko izahabwa umwanya cyane muri iki gikorwa. Dusanzwe dukorana n’ibigo byo mu Rwanda ariko noneho n’ibindi bikorerwa hano mu Rwanda bifite umwimerere bizibandwaho.”
Ishimwe Dieudonné yanagarutse ku bijyanye n’imitegurire y’igitaramo mvarugamba ku bitabiriye irushanwa ry’umwaka ushize ndetse n’uburyo gahunda yo gusinya imihigo iteguye muri uyu mwaka.
Yagize ati “Iyo wakoze igitaramo njyarugamba, byanze bikunze ugomba no gukora igitaramo mvarugamba. Hagiye habaho ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no gushaka amasoko bituma igitaramo mvarugamba kitabaho gusa nitujya gukora igitaramo njyarugamba no gusinya imihigo kuri ba nyampinga ba 2017, bagenzi babo babanjirije bazabanza bakore igitaramo mvarugamba.”
Yakomeje avuga ko hari ubunararibonye bagiye bakura mu ngendo Miss Mutesi Jolly yagiye akora mu bihugu bitandukanye kuko nabo nk’abashinzwe gutegura Miss Rwanda bahuraga n’abategura amarushanwa y’ubwiza mu bindi bihugu bakabasangiza urugendo rwabo.
Yanavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugera ku rwego bishimiye kuko mu bihugu bagiye bageramo hari aho bagiye batanga inkunga y’ibitekerezo bishobora kwifashishwa mu marushanwa y’ubwiza azagenda aba mu myaka iri imbere.
Bimwe mu bihembo bizahabwa uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2017 harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’umushahara wa 800,000 Frw azajya ahabwa ku kwezi.
Biteganyijwe ko guhitamo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 mu biyandikishije, bitangirira mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017.
Nyampinga w’u Rwanda usimbura Mutesi Jolly azamenyekana tariki 25 Gashyantare 2017.



















TANGA IGITEKEREZO