Ibi M.Irénée yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe niba gutandukana kwe n’aba bakobwa yari asanzwe afasha byaba bibasize mu mpaka zo kwishyuzanya.
Aha M.Irénée yagize ati “Ibyo ni ibihuha, biratangaje kuba umunyamakuru yabyuka akavuga ibintu bitari byo njye mfata nko kumparabika. Mu by’ukuri abakobwa amasezerano yabo yari yararangiye kandi twari tutarasinya andi, bisobanuye ko buri wese yari yemerewe amahitamo ye.”
M.Irénée yahakanye amakuru yo kugwatira indirimbo za ‘Dorcas&Vestine’ ahamya ko ntacyo zamumarira cyane ko adasanzwe aririmba yongera gushimangira ko ntacyo abishyuza.
Ati “Twatandukanye mu buryo buri wese yanyuzwe, ntacyo mbishyuza na kimwe kandi na bo ntacyo banyishyuza, ntekereza ko n’iyo cyaba gihari twabikemura ukwacu. Icyakora kimwe nakubwira nta gihari rwose ni ibinyoma ntari kwiyumvisha n’aho byaturutse.”
M.Irénée yavuze ko ikintu yifuzaga kuri Vestine&Dorcas yamaze kukigeraho kuko aba bahanzi bamaze gukura kandi ari cyo yifuzaga, ahamya ko bakomeje inzira y’umuziki rwose azakomeza kuba umufana wabo ukomeye.
Ku rundi ruhande amakuru ahari ahamya ko Kamikazi Dorcas na we yamaze kwerekeza muri Canada aho yasanze mukuru we Ishimwe Vestine ndetse ko ari ho bagiye gukomereza ibikorwa by’umuziki wabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!