00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lynda Priya yakoze ubukwe (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 February 2026 saa 05:22
Yasuwe :

Uwankusi Nkusi Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ariko akaza no kwamamara nka Lynda Priya muri sinema y’u Rwanda, yakoze ubukwe na Irenge Christian bari bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2026 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Lynda mu birori byabereye ahitwa Kaleb Garden ku i Rebero.

Ni ibirori byakurikiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri ‘Assemblies of God Church’.

Abatumiwe mu bukwe bwabo biteganyijwe ko baza kwakirirwa ku mugoroba wo ku wa 8 Gashyantare 2026.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo aba bemeranyije kubana akaramata mu birori, uyu mukobwa yanambikiwemo impeta.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Lynda Priya yavuze ko we n’umukunzi we batangiye gukundana mu 2023.

Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi bakundanye guhera mu 2022.

Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

Uwankusi Nkusi Lynda yakoze ubukwe
Uwankusi Nkusi Lynda na Irenge Christian biyemeje kubana akaramata
Uwankusi Nkusi Lynda na Irenge Christian bari bamaze igihe bakundana
Irenge Christian yerekana umugore we Lynda Priya
Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana kwa Irenge na Uwankusi byabereye muri ‘Assemblies of God Church’
Ahabereye ubukwe bwa Lynda Priya
Umunyarwenya Fally Merci n'umunyamakuru Babou bari mu baherekeje umusore wasabye Lynda Priya
Nyabitanga Nicole ni umwe mu bari mu bukwe bwa Lynda Priya
Irenge Christian ubwo yari ategereje ko bamuzanira inkumi bari bagiye kumusabira
Junior Giti yari muri ubu bukwe
Irenge Christian yagaragazaga akanyamuneza ubwo yari amaze kwemererwa Lynda Priya
Bamenya ni umwe mu batashye ubukwe bwa Lynda Priya
Kanimba uzwi muri Bamenya yari yatashye ubukwe bwa Lynda Priya
Lynda Priya yasabwe aranakobwa
Ubwo Christian yambikaga impeta Lynda Priya
Abasore bambariye Lynda Priya bafatanye ifoto y'urwibutso
Lynda Priya n'umugabo we bafatanye ifoto y'urwibutso n'abakobwa bamwambariye

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages