00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lydia Jazmine yahakanye ko we na Rema bapfuye Eddy Kenzo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2026 saa 09:07
Yasuwe :

Umuhanzi w’umunya-Uganda, Lydia Jazmine, yahakanye amakuru yavugwaga ko yaba yaragiranye ikibazo na mugenzi we Rema Namakula, avuga ko nta makimbirane yigeze abaho hagati yabo nk’uko byagiye bigaragara mu itangazamakuru.

Lydia Jazmine yabigarutseho mu kiganiro kuri YouTube. Yagarutse ku bihe Rema Namakula na Eddy bakundanaga ndetse n’amakuru yavugaga ko yaba yaragize uruhare mu gutuma abo bombi batandukana.

Lydia Jazmine yahakanye ibyo birego, avuga ko nta kuri kwabyo kandi ko amakuru y’uko we na Rema batumvikana ashingiye ku nkuru zagiye zihimbwa n’abafana ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nta kibazo mfitanye na Rema Namakula. Abafana ni bo bakunda guteza amakimbirane hagati y’abahanzi. Ntabwo kuba abantu badahorana cyangwa badahura bisobanuye ko baba bafitanye ikibazo. Kuva ku mutima wanjye, sinigeze ngirana ikibazo na we.”

Lydia Jazmine yavuze kandi ko akiri ku ishuri yakundaga indirimbo za Rema Namakula ndetse ko atigeze agira impamvu yo kumwanga cyangwa kumufata nk’umwanzi. Yongeyeho ko atazi uko Rema abibona ku ruhande rwe, ariko kuri we nta makimbirane yigeze abaho.

Ku bijyanye na Eddy Kenzo, Lydia Jazmine yavuze ko ari umwe mu bantu bamushyigikiye cyane ubwo yari akiri gutangira umuziki, akaba ari na yo mpamvu yamwubahaga cyane.

Yavuze ko ibihuha by’urukundo rwabo byatangiye gukwirakwira nyuma y’uko yakundaga kuvuga uruhare Kenzo yagize mu kumufasha gutera imbere.

Ati “Nari naramenyereye kuvuga cyane kuri Eddy Kenzo, ariko nahisemo kubihagarika kuko abantu batangiye kubigiraho ibindi bitekerezo. Ni inshuti yanjye imyaka myinshi kugeza n’ubu. Iyo ngize ikibazo ni we mbwira. Ni umwe mu bantu nagishije inama mbere y’uko mba uwo ndi we uyu munsi.”

Lydia Jazmine yavuze ko Eddy Kenzo yamuyoboye, akamugira inama kandi ko amwubaha nk’inshuti yamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika. Yashimangiye ko nta kindi kirenze ubwo bucuti bubahuza.

Lydia Jazmine yahakanye ko we na Rema bapfuye Eddy Kenzo
Rema yamaze igihe kinini akundana na Eddy Kenzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages