00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lukaku na Megan Thee Stallion baketswe amababa nyuma yo kugaragara bahuje urugwiro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 May 2023 saa 12:40
Yasuwe :

Rutahizamu w’ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani Romelu Lukaku Bolingoli, yaketswe amababa nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umuraperikazi w’Umunyamerika Megan Thee Stallion.

Aba bombi bagaragaye bahuje urugwiro mu bukwe bwa mugenzi wa Lukaku; Umunya-Argentine Lautaro Martinez bakinana mu Butaliyani bwabaye kuri uyu wa Mbere.

Ntabwo biramenyekana niba bitabiriye ubu bukwe nka couple gusa bose baheruka gutandukana n’abakunzi babo.

Lukaku aheruka gutandukana na Sarah Mens mu gihe Megan yatandukanye na Pardison Fontaine na we usanzwe ari umuhanzi.

Megan Thee Stallion na Lukaku bose babarizwa muri Roc Nation ya Jay-Z.

Megan Thee Stallion yavuzwe cyane ubwo umuraperi Tory Lanez yamurasaga. Umwaka ushize Tory yahamwe n’iki cyaha cyo kurasa uyu mukobwa bigeze kugirana ibihe byiza by’urukundo nubwo batigeze berura ngo babyemeze.

Iki ni icyaha Tory Lanez yashinjwaga gukora ku wa 12 Nyakanga 2020 ubwo yarasaga amasasu atanu Megan Thee Stallion rimwe rikamufata mu kirenge.

Bivugwa ko ibi byabaye ubwo aba bombi bari bavuye mu birori bya Kylie Jenner i Hollywood Hills; ubwo bari kumwe mu modoka ni bwo Tory Lanez yamurashe amasasu atanu ku birenge.

Bikekwa ko haba harabayeho gushyamirana hagati y’aba bombi gusa Meghan Thee Stallion arabihakana avuga ko ibyo Lanez yakoze yabitewe n’ishyari yari amufitiye amuhora impano ye.

Ku wa 23 Ukuboza 2022 ni bwo Inteko y’Abacamanza i Los Angeles yahamije Tory Lanez[Daystar Shemuel Shua Peterson] ukomoka muri Canada iki cyaha hakiyongeraho ibindi byo gutera akoresheje intwaro no gutwara intwaro irimo amasasu kandi itabaruye.

Megan Thee Stallion w’imyaka 28 watsindiye Grammy Award nk’umuhanzi mushya mu 2021, mu iburanisha yari yavuze ko nyuma yo kuraswa amasasu atanu ku birenge Lanez yashatse kumuha ruswa ngo aceceke.

Lukaku na Thee Stallion bagaragaye bahuje urugwiro
Meghan Thee Stallion yavuzwe mu nkuru z'urukundo zarangijwe n'intugunda na Tory Lanez
Tory Lanez yakundanye na Megan Thee Stallion
Lukaku yagaragaye yahuje na Meghan Thee Stallion bakekwa amababa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages