Udahemuka Louis wari umaze igihe kinini ashakisha inzira yacamo ngo agaragaze impano ye yamaze kwinjira mu muzika kandi ngo nta gahunda afite yo gusubira inyuma.
Mu kiganiro na IGIHE, Louis yadutangarije ko yakundaga muzika kuva kera ariko akabura ubushobozi bityo bikamudindiza ariko ubu afite urufatiro ruzamufasha kubaka izina rye muri muzika nyarwanda.
Yagize ati, “Natangiye kuririmba kera nkiri umwana mu rusengero, numva inzozi zanjye ari ukuzaba umuhanzi ukomeye ariko kubera ubushobozi buke nkabura amafaranga, nahisemo kujya mu bya sinema kugira ngo bimpe amafaranga mbone uko nakora umuziki.”
Louis yadutangarije ko mu muziki we azibanda cyane mu njyana Nyafurika ishamikiye ku buzima busanzwe burimo amahoro n’urukundo. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo enye : Sinibeshye, If there is love, Ejo heza n’iyitwa Isomo yakoranye na Zigg55 wahoze muri Brothers zikaba zarakozwe na Producer Didier.
Uretse kuba yinjiye mu muziki, Louis asanzwe agira uruhare mu itunganywa rya zimwe muri filime nyarwanda kuri ubu ari gukora ku yitwa ‘Sakabaka’.
Yadusobanuriye ko umuziki utazamubuza gukora akazi ke gasanzwe dore ko muzika na sinema bifite aho bihurira.


















TANGA IGITEKEREZO