Ibyishimo by’uko uwahoze ari inshuti ye ya kera yakiriye agakiza nibyo byashibutsemo igitekerezo cyo gukorana indirimbo ‘Hunga udapfa’, ikebura abantu ku kugendera kure ikibi.
Aba bahanzi bakanyujijeho mu muziki usanzwe, nyuma yo kwigarurira Uwiteka batangiye gushyira imbaraga mu kuririmba uwo kuramya no guhimbaza Imana.
Kugeza ubu Liza Kamikazi na Bull Dogg bahuriye mu ndirimbo bise “Hunga udapfa”, irimo ubutumwa bukangurira abantu kureka ibyaha.
Liza Kamikazi na Bull Dogg basaba abantu gushaka Yezu kugira ngo babone ubugingo buhoraho, amahoro yo mu mutima n’indi migisha myinshi cyane n’igihe bakiri hano ku Isi.
Uyu muhanzikazi aherutse gutangaza ko ahangayikishijwe na roho z’abahanzi bagenzi be bakomeje kuba abagaragu ba satani batabizi.
Yagize ati “Maze igihe nsengera cyane abahanzi bagenzi banjye, ese koko birakwiye ko abantu birirwa bamamaza ubusambanyi ku mugaragaro? Simbateye ibuye kuko nanjye hari ibyo nakoze, namaze umwaka namamaza agakingirizo.”
“Nari muto nshukwa n’ubwamamare ndetse n’amafaranga ariko narakijijwe. Kuba njye narabikoze biratuma mbumva kurushaho. Hari byinshi nakoreshejwe n’ubwana, ubwamamare no gukunda amafaranga ariko simenye ingaruka zabyo.”
Liza Kamikazi yavuze ko mu bintu bimubabaza cyane haba harimo kubona no kumva indirimbo zamamaza ubusambanyi zikomeje kuba nyinshi kandi zikanamamazwa cyane.
Ati ”Wiba mu bakozi ba Satani utabizi, tureke n’abahanzi bari kuzikora ariko se wowe ukunda iyo ndirimbo ntiwaba uri kuba umukozi wa Satani? Ntiyaba ari kukwiba ubugingo bwawe?”
Liza Kamikazi yari aherutse gusohora indirimbo ‘Yesu wanjye’, ‘Sinakwibagiwe’, ‘Indirimbo Nshya’ ndetse na ‘Pale’. Ni mu gihe Bull Dogg aherutse gusohora ‘Ep’ y’indirimbo ziramya Uwiteka yakiriye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!