Ni igitaramo Christmas Carols Concert 2022 kibaye ku nshuro ya cyenda. Chorale de Kigali irakora iki gitaramo ngarukamwaka mu mwihariko n’udushya twinshi. Ntucikwe!.
Nk’uko bisanzwe, iki gitaramo gifite ibice bine aho Chorale de Kigali iri bwinjire iririmba za Noheli zirimo; Silent Night yatunganyijwe na Gatashya Isaac, umunyamuryango n’umuririmbyi wa Chorale de Kigali n’izindi nyinshi.
Igice cya kabiri kirasozwa n’indirimbo ’Gusaakaara’ ya Yvan Buravan mu kumwibuka no kumuha icyubahiro. Igice cya nyuma kiraririmbwamo indirimbo zatowe n’abakunzi ba Chorale de Kigali.
KURIKIRA UKO IGITARAMO CYAGENZE
-Akaryoshye ntigahora...
10:15 Burya koko akaryoshye ntigahora mu itama! Igitaramo cya Chorale de Kigali cyahumuje abakunzi bayo batabishaka bifuza ko bakomeza gucinya akadiho ariko Prof. Byiringiro asaba Cardinal Kambanda, gusenga agashyira umutemeri ku gitaramo cya 2022.
Cardinal Kambanda ati “Muzagire Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire, Chorale de Kigali bati “Feliz Navidad” natwe nka IGIHE duti “Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire uzababere uw’amata n’ubuki”.





-Ruhukira mu mahoro Yvan Buravan
Ubwo Chorale de Kigali yasozaga indirimbo yateguye, abitabiriye igitaramo basabye ko basubiramo indirimbo ya Yvan Buravan, yise ’Gusaakaara’ bose baratuza bazirikana uyu muhanzi.
-Izasabwe...
Igice cya nyuma kigizwe n’indirimbo abakunzi ba Chorale de Kigali bisabiye ko zajya ku rutonde rw’izizaririmbwa. Ni gahunda yari ibayeho bwa mbere aho hatoranyijwe indirimbo eshatu. Chorale de Kigali itangiriye kuri UEFA Champions League Anthem.
Abakunzi ba Funiculi Funicula bashimiwe ahabaryaga bongere kuryoherwa n’amajwi ya Isaac Gatashya na Eric Manishimwe muri iyi ndirimbo yamamaye ku Isi yose.
Agashinguracumu ni Rwanda Nziza benshi baririmbye mu mashuri abanza biyereka. Ni indirimbo abo mu myaka yo hambere bafiteho urwibutso.
"Rwanda Nziza ntuteze kuzahinyuka mu mahanga, Rwanda Nziza abawe baguhaye impundu".



-Waka Waka yahagurukije n’iyonka
Niba wararebye cyangwa wibuka igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo, uribuka Shakira aririmba Waka Waka. Ni indirimbo buri wese yumva akibuka igikombe cy’Isi. Kuri uyu mugoroba Simbi Yvette yahindutse Shakira maze abitabiriye igitaramo bajya mu bicu.
Mbega ibishimo! Aya ni amagambo yavugirwaga iruhande rwanjye ahari inkumi n’abasore banyuzwe bidasanzwe n’igice cya gatatu.
Simbi Yvette na Chorale de Kigali bakomereje kuri ’Umpfukomboti’ mu buryo yatunganyijwemo na Murengezi Dieudonne, bose bashyira akaruru ku munwa ubwo barabukwaga agacuma k’amarwa kanyuzwagamo n’abari ku buhanga bw’ibyuma.









-Umwanya wo gusinya akadiho
21:00 Chorale de Kigali itangiranye igice cya gatatu indirimbo Psaume de la Creation ya Patrick Richard, ikurikizaho Yezu Mwiza ya Dr Ignace Hakizima, yo gushimira Imana.
Aho umuhanzi agira ati "Yezu mwiza muvunyi wanjye Yezu wandokoye, nzagusingiza kuko wambereye ikiramiro, wambereye umutamenwa nzakwitura iki, ntacyo nabona gihwanye n’ubwiza bwawe."
Ni igice kigizwe n’indirimbo z’umudiho zisusurutsa benshi cyane. Ubwo Chorale de Kigali yari igeze kuri Ni wowe rutare rwanjye, abitabiriye igitaramo bose bahagurukiye hamwe barabyina karahava.










Bose bati "Ni wowe rutare rwanjye ni wowe niringiye, nzaguhanga amaso buri gihe ngusabe imbaraga maze nsinde icyago".
Ni wowe rutare rwanjye yasize benshi biruhutsa mu gihe bakibazanya uko bimeze, Chorale de Kigali ihita yanzika na Sachez que l’Eternel est Dieu ya Jeunesse en Mission. Ni indirimbo ibyinitse cyane ku buryo intebe baziteye imigeri ubundi bicinyira akadiho.





-Yvan Buravan yunamiwe
Igice cya gatatu tugezeho cy’igitaramo cya Chorale de Kigali cyahariwe indirimbo zibyinitse cyane ariko kibajirijwe n’indirimbo Gusaakaara ya Yvan Buravan.
Prof. Byiringiro ati "Impamvu twayikoze ni uko yabyifuje ariko ni n’indirimbo irimo ubutumwa ihuza ikinyarwanda cya kera n’icy’ubu. Imana imuhe iruhuko ridashira".
Amarangamutima ya benshi yongeye kubyuka ubwo Chorale de Kigali yageragamo hagati yose ikamanika urumuri (buji) mu kwibuka uyu muhanzi umaze amezi atanu yitabye Imana. Abari ku buhanga bw’ibyuma bacishagamo bakazimya amatara.




MURAKOZE CYANE CHORALE DE KIGALI… Wakoze INTORE #ALAIN
Ukomeze Kuruhukira mu mahoro YVAN BURAVAN…🕊️
GUSAKARA 🤲@ChoraledeKigali 👌🏾🙏🏿 pic.twitter.com/xFdTQT4lT7
— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) December 16, 2022
-Chorale de Kigali mu mashimwe
Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga, yavuze ko iki gitaramo kibaye nyuma y’imyaka ibiri kitaba nk’uko kubera icyorezo cya Covid-19, ashimira Leta ingamba yashyizeho zatumye iki cyorezo kidohoka.
Ati “Ni mwe mudutera imbaraga zo kugira ngo dukore igitaramo nk’iki. Ni ku nshuro ya cyenda dukoze iki gitaramo iyo tutaza kubona imbaga nkamwe mubyishimira tuba twaratereye iyo”.
Ni igitaramo Chorale de Kigali yakoze iririmba idafite impapuro zanditseho indirimbo kuko yahereye muri Kamena yitegura, bakaba baririmba barazifashe mu mutwe zose.
19:53 Nta kuruhuka, Chorale de Kigali ihise yanzika agace ka kabiri karimo indirimbo zizwi nka ’Classique’ zahimbwe kandi ziririmbwa n’abahanga. Ni igice kirimo indirimo nka Cielito Lindo by Quirino Mendoza y Cortes, Coronation Anthems ya G.F Haendel, Noheri ya Tunezerwe Pacifique na Adeste Fideles.
Chorale de Kigali yashimangiye igikundiro n’ubuhangange bwayo mu ndirimbo Adeste Fideles, yaryoheye benshi, ihita ijya no kuruhuka akanya gato.
19:45 Amashyi ngo kaci kaci! Rosine Mujawimana aririmbye Joy to the World yatunganyijwe na Irambona Oscar wo muri Chorale de Kigali anyura bose akaruru n’amashyi birajyana. Ni indirimbo ikorewe mu ngata na For unto us a Child is born ya G.F Haendel, noneho Chorale de Kigali ikurirwa ingofero isoza agace ka mbere.




-Mwana w’iwacu yibukije benshi Padiri Charles Mudahinyuka
Abakunzi b’indirimbo za Padiri Charles Mudahinyuka bongeye gukorerwa ahabaryaga na Chorale de Kigali ibaririmbira ’Mwana w’Iwacu’.
Iyi ndirimbo "Mwana w’iwacu" yahimbwe mu 1979 na Padiri Charles Mudahinyuka w’i Kibungo ubwo yigaga mu Nyakibanda.
Uyu muhimbyi ukomeye, Padiri Mudahinyuka, yavukiye i Zaza muri 1952, aba umupadiri mu 1980. Yatabarutse muri Mutarama 2018.
Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati "Uburere uhawe bushinge imizi iwawe,
Bube wowe ubwawe. Uru Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo".








-Aravutse umwana Yezu yatumye bose banyeganyeza iminwa
19:33 Abitabiriye igitaramo bose banyeganyeje iminwa bafatanya na Chorale de Kigali kuririmba Aravutse Umwana Yezu ya Appolinaire Habyarimana. Ni indirimbo buri mwana wo muri Kiliziya Gatolika ageza imyaka irindwi azi.
Bose bati "Aravutse Umwana Yezu, aje gukiza abantu bose, aravutse umwana Yezu tumuramye tumusenge".

19:15 Chorale de Kigali itangiye igice cya mbere iririmba indirimbo za Noheli, aho itangiriye kuri Silent Night, ikurikizaho Noheri, Isi n’Ijuru nibihimbarwe, ikurikiwe na Little Drummer boy ya Mark Hayes. Izi ni indirimbi zizwi cyane mu bihe bya Noheli.
Abakunzi ba Holy Night banyuzwe n’uburyo yatunganyijwe na Murengezi Dieudonne ikaririmbwa mu majwi meza ya Germaine Utembineza, Rosine Mujawimana na bagenzi babo.
Ni indirimbo irimo ubuhanga bwinshi cyane yaririmbwe abitabiriye igitaramo bose bakomera rimwe amashyi.
Kwitabira igitaramo cya Chorale de Kigali ni ukuva mu bwiza ujya mu bundi. Mu gihe abantu bari bacyumviriza uburyohe bwa Holy Night, bahise baririmbirwa Puer Natus (Umwana Yavutse) mu buryo yatunganyijwe na Murengezi Dieudonne.







19:00 Nk’ibisanzwe igitaramo cya Chorale de Kigali gitangirwa n’isengesho. Cardinal Kambanda niwe wahawe umwanya aragiza Imana iki gitaramo, aho yahereye ku kuzirikana amagambo yo mu Ivanjiri ya Luka, avuga uko Yezu yavutse.
18:50 Umuyobozi w’igitaramo (MC) Prof. Jean Claude Byiringiro, asabye abitabiriye igitaramo kwakira Umushyitsi Mukuru Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo wicaranye na Antoine Cardinal Kambanda na Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga.
Hagati aho abacuranzi ba Chorale de Kigali barimo gususurutsa abitabiriye igitaramo mu murya w’inanga abaririmbyi binjiriyemo. Ni igitaramo kiyoborwa na Maestro Murengezi Dieudonne.
Prof Byiringiro ati “Chorale de Kigali ibifurije Noheli nziza no kuzasoza uyu mwaka mugatangira undi mu mahoro mukazawugiramo amahoro n’amahirwe bikomoka ku Mana”.










Guhera saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu abakunzi ba Chorale de Kigali bari batangiye gusesekara ahahoze Camp Kigali. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo n’abanyamahanga bakunda iyi korali.











Burya koko Noheli n’umunsi w’abana. Bamwe mu babyeyi baserukanye n’abana babo ngo basangire Noheli hakiri kare.
Niba uteganya kujya kwica icyaka muri uyu mugoroba ariko ukabunza imitima kubera igitaramo cya Chorale de Kigali ushaka kwihera ijisho, humura kuko ibyo kunywa byose byateganyijwe kandi hari abasore n’inkumi bari kubizanira ababishaka batavuye aho bari.




Ni ubwa mbere kibaye kuwa Gatanu kuko ubundi cyabaga ku munsi wo ku cyumweru ubanziriza Noheli. Impinduka zatewe nuko ku cyumweru hari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzahuza Argentine n’u Bufaransa. Chorale de Kigali yafashe iki cyemezo mu kwanga ko hari uwakurikira igitaramo umutima utari hamwe kubera uyu mukino.
Abakurikira iki gitaramo bicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP) barishyura 25.000Frw, mu gihe ugurira itike ya VVIP ku muryango yishyura 30.000Frw.
Mu myanya ikurikiyeho y’icyubahiro (VIP) ni 15.000Frw mu gihe kugurira ku muryango ari 20.000Frw naho mu myanya isanzwe ni 10.000 Frw [Regular] ariko ugurira itike ku muryango arishyura 15.000Frw muri iyi myanya.
Ni ubwa mbere Chorale de Kigali ihaye rugari abakunzi bayo ngo bihitiremo indirimbo eshatu bifuza ko baririmbirwa muri iki gitaramo. Amatora yasize indirimbo zatoranyijwe ari Funiculi Funicular yagize amajwi 153, Turate Rwanda yagize amajwi 106 na UEFA Champions’ League Anthem yagize amajwi 100.
-Funiculi Funicula niyo yatowe cyane n’abakunzi ba Chorale de Kigali
Muri iki gitaramo kandi hari buririmbwe indirimbo ‘Gusaakaara’ ya Dushime Burabyo Yvan, umaze amezi ane yitabye Imana. Ni indirimbo yasubiwemo biturutse ku cyifuzo yatanze atarapfa.
Nkuko umuhanzi @yvanburavan yari yarabyifuje, Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo "Gusaakaara" y’uyu muhanzi; ikaba izajya ahagaragara mu gitaramo cya “Christmas Carols Concert” kiba kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022. pic.twitter.com/vcmnntCpeg
— Chorale de Kigali (@ChoraledeKigali) December 15, 2022
-Umva indirimbo ’Gusaakaara’ ya Yvan Buravan
– Amateka avunaguye ya Chorale de Kigali
Chorale de Kigali ni imwe mu zizwi mu Rwanda, yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011.
Ni mukuru w’izindi muri Kiliziya Gatolika ndetse yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga kuva mu 1966 yiharira gukundwa kugeza aho yatumirwaga mu birori bikomeye ikaririmba mu byateguwe na Perezidansi byose.
Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu Iseminari barimo nka Mbarushimana Léon, Karangwa Claver, Gatarayiha Jean Nepomuscène, Nkurikiyumukiza Fidèle, Karega Callixte, Paulin Muswahili na Iyamuremye Saulve wahageze ikimara gushingwa.
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ubwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo.
Kubera uburyo abahanzi bayo bahimbanaga ubuhanga ndetse n’abaririmbyi bayo bakaririmba mu buryo bwizihira ababumva, bagiye basabwa n’ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zirata ibigwi by’ibyo bigo cyangwa izo nzego.
Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira Misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’igihugu, nk’umunsi mukuru w’ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.
Chorale de Kigali kandi yizihije Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku itariki ya 3 Kamena 1978 ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’ubusenyeri.
– Chorale de Kigali yaririmbye Misa ubwo Papa yazaga mu Rwanda
Kubera ubuhangange bwa Chorale de Kigali kandi Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yayihisemo kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda.
Ni Misa yarabereye i Nyandungu ku itariki ya 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chorale de Kigali yarahungabanye nk’indi miryango yose yari mu gihugu.
Yabuze benshi mu baririmbyi bayo bazize Jenoside, abandi na bo barahunga, bake mu bari basigaye baje kwisuganya, bongera kubyutsa umuryango n’ubwo bitari byoroshye, ariko babasha kuwusubiza ku murongo, Chorale de Kigali yongera isubira ku isonga ry’amakorali ari mu Rwanda.
Ibibazo binyuranye byagiye bivuka muri Chorale de Kigali ntibyayiciye intege. Yarakomeje itera imbere none ubu igeze ku rwego rushimishije.
-Iyumvire uburyohe bw’igitaramo cya 2021 cyabereye muri BK Arena
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!