Mu gihe amasaha yabarirwaga ku ntoki ngo Abanyarwanda n’ibice bitandukanye ku Isi yose binjire mu mwaka mushya wa 2024, benshi bashyashyanaga bidasanzwe.
Ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali byari ibicika kuko batangiye kwinjira mu mwuka wo kwitegura umwaka mushya bitezeho kuzagiriramo ibihe byiza hakiri kare.
Mu kwifatanya n’abatuye muri Kigali kwishimira uko Abaturarwanda bari gusoza umwaka wa 2023 no kwitegura kwinjira mu wa 2024, abanyamakuru ba IGIHE barimo abandika n’abafata amashusho bari mu bice bitandukanye aho bakurikiye uko imyiteguro yifashe mu mfuruka zose.
Abanyarwanda bo mu Mujyi wa Kigali n’abo mu bice bitandukanye by’igihugu binjiye mu mwaka wa 2024 mu byishimo bidasanzwe ndetse benshi bawugezemo bari imbere y’Imana. Ni igikorwa cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye kuva ku bana bakiri bato kugeza ku basheshe akanguhe.
Bamwe bahisemo gusoreza umwaka no gutangirira umushya mu nsengero ariko abandi basohokanye n’imiryango yabo mu bitaramo no mu bikorwa byo kwidagadura.
UKO BYARI BYIFASHE MU MASAHA ATANDATU YA NYUMA MBERE Y’UKO ABANYA-KIGALI BINJIRA MU MWAKA 2024 NA NYUMA YAHO:
AMASHUSHO: Uko byari byifashe kuri Kigali Convention Centre ubwo haraswaga Umwaka Mushya wa 2024
Ubuhanuzi bwa Apôtre Gitwaza ku mwaka wa 2024 n’izina yawuhaye
Uko Asaph na Chyso Ndasingwa binjije abakirisitu bo kwa Gitwaza mu 2024
Abasengera kwa Apôtre Mignonne binjiranye udushya mu mwaka mushya
AMAFOTO: Kanda hano urebe uko byari byifashe mu nsengero zitandukanye ndetse n’aharasiwe umwaka mushya wa 2024.
– Apôtre Dr Paul Gitwaza yapfukamye hasi ararira!
Umushumba Mukuru wa Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ubwo yabwirizaga yapfukamye hasi ararira ubwo yavugaga inkuru ku mubyeyi baburanye ndetse yanasengeye abafite ibibazo bitandukanye barimo n’abashakaga kwiyahura.
Ku mbuga nkoranyambaga, binjiranye akanyamuneza mu mwaka mushya wa 2024
📸Amafoto: Abatuye Umujyi wa #Kigali bitabiriye ari benshi kureba uko haturitswa urufaya rw'ibishashi mu kwishimira umwaka mushya wa 2024! pic.twitter.com/5OhaukVgcP
— City of Kigali (@CityofKigali) December 31, 2023
Ibirori by'umwaka mushya:
Mu Karere ka Rubavu uretse ibitaramo by'indirimbo zigezweho ku rubyiruko, kuri Serena Hotel hari umwihariko w'abiganjemo abakuze n'abanyamahanga baraye mu gitaramo cy'imbyino gakondo . Aha hari abaturage benshi kuko ari na ho haza guturikirizwa… pic.twitter.com/2VT1x7yeqD
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) December 31, 2023
May this coming year be filled with positivity, good health and happiness for you.May this New Year bring new opportunities and success in every aspect of your life. May you achieve all your goals and dreams, and may each day be filled with laughter, love, and cherished moments.
— Me Cyprien Nsabimana (@MeCyprien) December 31, 2023
Rulindo:
Ahazwi nko kuri Nyirangarama hari kubera igitaramo gisoza umwaka. Abaturage benshi babukereye. Umuhanzi Eric Senderi ari mu bari gususurutsa abaturage.#NewYear2024 #RBAAmakuru pic.twitter.com/SNcSuaiDrL
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) December 31, 2023
Rubavu:
Ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu hari kubera igitaramo gisoza umwaka.#RBAAmakuru pic.twitter.com/NmMOQnu4hC
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) December 31, 2023
“Our survival was not given to us by anyone else, it all starts with ourselves.”
President @PaulKagame
Happy New Year Rwandans🇷🇼 pic.twitter.com/irVZsHtzFC
— Mwene Munana (@LeonPMuhire) December 31, 2023
Entering in the year of Lord's Attention to his people.
Hugs and greetings moments.#AyearofLord'sAttentionToHisPeople#ZTCC#AWM pic.twitter.com/9aXaUzSGtC
— ZionTemple CC Rwanda (@ZionTempleCC) December 31, 2023
Apostle Dr. Paul M. Gitwaza:
This is the year of the Lord's attention to His People.
Verse: Isaiah 65:24
Four keys things God is going to give special attention in your life
1. God will give you a revival you never had.
2. God will recover you.
3. God will rebuild you. pic.twitter.com/pOW0yKcbJ3— ZionTemple CC Rwanda (@ZionTempleCC) January 1, 2024
Happy New Year 2024 to all Rwandans https://t.co/F4Mu6nvEvl
— Kayishema Tity Thierry (@TityKayishema) December 31, 2023
Kigalians ready for 2024 Fireworks
Gishushu is Full around the corner of convention center to Kigali height Mall .
God bless Rwandans ❤️🇷🇼
Happy new year 🎈🎆 pic.twitter.com/lU71C4s65D
— NO_BRAINER🇷🇼 (@kanisekere) December 31, 2023
Happy new year, fellow Rwandans. Wishing happiness, God’s protection and guidance to the founding father of the new #Rwanda. pic.twitter.com/6V0X9KCaQn
— Fred Mufulukye (@Fredrwanda) December 31, 2023
The RPF-Inkotanyi wishes all Rwandans a happy and prosperous 2024. May this new one be a year of renewed commitment towards the development of our country.
— RPF Inkotanyi (@rpfinkotanyi) December 31, 2023
Ahhh guys, Happy New Year! As Rwandans, we’ve been rocking these special moments, and I’m super excited for our 2024 moments! Cheers to showing up 🥂🎊 https://t.co/k02osvQLp2
— Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) December 31, 2023
Happy new year 2024 folks! Wishing you all the blessings and congratulations for making it to 2024. It has been rough ride with economy, but boy, we made it.
— Mugabe Bob (@MugabeBob) December 31, 2023
Turatashye! Tuvuye kureba fireworks #HappyNewYear pic.twitter.com/NldezqthYJ
— Richard Kwizera (@Muzungu4) December 31, 2023
Amafoto: Asaph Drama Team yasusurukije abitabiriye igitaramo gisoza umwaka
01:20: Muri BK Arena ahateraniye abakirisitu bo kwa Gitwaza biteganyijwe ko amateraniro asozwa mu gitondo. Ibi ni na ko byateguwe kwa Prophet Sultan Eric wataramiye muri Camp Kigali kuko biteganyijwe ko bakesha.
Mukomeza mugire Umwaka Mushya Muhire wa 2024!
– Himbaza Troupe y’i Burundi yafashije benshi kwizihirwa binyuze mu mudiho uranga umuco gakondo w’Abarundi
01:18: Itsinda rivuza Ingoma rizwi nka “Himbaza Troupe” ryo mu Burundi ryasusurukije abitabiriye igitaramo cyo gukesha muri BK Arena.
Abarigize barimo abasore bavuza ingoma mu buryo buryoheye ugutwi ndetse bakiyerekana binogeye ijisho. Bari baherekejwe n’abakobwa babyina mu buryo bwerekana umuco w’abaturanyi bo mu Burundi.
Baririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo iz’Imana zo gushima imirimo Uwiteka yakoze ndetse impano yabo yishimiwe cyane mu gihe kirenga iminota 33 bamaze ku rubyiniro.
Indirimbo zizwi baririmbye zirimo aho bagiraga bati “Ibi bintu ni Yesu wabikoze, ibi bintu ni byiza.’’; “Shima Imana Mutima wanjye shima, Uwera udahemuka’’ n’indirimbo zo mu Gitabo nka “Imana ishimwe cyane” ya 35 mu z’Agakiza n’iyitwa “Habwa Ikuzo Mana ya Aburahamu.’’
Bakuriwe ingofero binyuze mu buryo bahuzaga umurishyo w’ingoma no gukora siporo zitandukanye zerekana ko bagororotse byuzuye.
Bwari uburyo bwiza bwo kwinjira mu mwaka mushya ku bakunda kwizihirwa.
– Muri ADEPR binjiye mu mwaka mushya bakata umutsima
Muri ADEPR Ntora English Church Service, igitaramo cyasojwe hakatwa umutsima nk’ikimenyetso ko Imana yagaburiye abantu mu mwaka wa 2023 kandi ko izakomeza kubatunga no kubaha ibyo kurya bo n’imiryango yabo mu 2024.
– Ubuhanuzi bwa Gitwaza ku mwaka wa 2024
Mbere y’uko Apôtre Dr Paul Gitwaza atangira kubwiriza, Asaph Worship Team yabanje kuririmba indirimbo “Hariho Impamvu” ya Alarm Ministries. Ni indirimbo irimo amagambo agira ati “Tuzahora tugushima, tuvuga imirimo yawe. Mwami Mwami, tuzahora tugushima.’’
Benshi bayiririmbye, bashima Imana yabanye na bo mu bihe byose byatambutse.
Apôtre Dr Paul Gitwaza yifashishije ijambo riri muri Yesaya 65.24, rivuga riti “Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.’’
Yavuze ko Imana igiye kwita ku itorero mu buryo budasanzwe. Ati “Nta muntu Imana izagisha inama ngo ikugirire neza. Nta muntu uzitambika umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Nta gihome kizakujya imbere, Imana izabiridura byose. Uzanezerwa kuko uyu mwaka uzacungura indi yose. Imana yavuze ngo muri uyu mwaka, nzagendana na we mu tuntu twose kuva ku mirire, imyambarire, uko uryama, imigendere, imibanire, imvugo, kureba kwawe, byose izabyitaho. Izabikora kuko yabigambiriye, izabikora kuko yabishimye, izabikora kuko yabigennye. Byinshi byari byarahagaze mu kirere bigiye gukinguka.’’
Yavuze ko mu mwaka wa 2024, mu itorero hagiye kuba ibintu bine bikomeye birimo Ububyutse ku bakirisitu, gukiza abantu gusubira inyuma, Kongera kubaka ibyasenyutse mu miryango n’Ubutunzi bujyana n’inkunga y’ijuru.
Yakomeje ati “Mubyakire mu Izina rya Yesu. Ni ibyawe, abana bawe n’abo mu muryango wawe.’’
Uko ibishashi byaturikijwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali
Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2024 mu byishimo ndetse hanaturikijwe ibishashi byarasiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu kwishimira iyo ntambwe yatewe.
– Kuri Kigali Convention Centre
Uko byari byifashe kuri Kigali Serena Hotel
Kuri Mont Kigali na ho haturikirijwe ibishashi
AMAFOTO
Ibishashi by’umwaka mushya wa 2024 byarashwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali pic.twitter.com/iPtJ6iHbsR
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
– Andi mafoto menshi yo mu gitaramo cyo kwa Apôtre Kabera Alice Mignonne muri KCC
– Siyabonga Jesu yinjije abo muri ADEPR Ntora mu mwaka mushya
Abaririmbyi barimo Umuhanzi Papi Clever binjije abakirisitu b’Itorero ADEPR Ntora English Church Service bari mu gitaramo gisoza umwaka mu mushya baririmba Ikizulu.
Bifashishije indirimbo "Sijabonga Jesu", bisobanuye ngo "Wabanye natwe". Ni indirimbo yaririmbwe bamwe bagaragaza amarangamutima ndetse bagera n’aho basuka amarira.
Nyuma y’iyo ndirimbo, Umuhanzi Papi Clever yahise aririmbira abakirisitu ze indirimbo ebyiri bafatanyije zirimo "Impamvu z’Ibifatika" na "Narakwiboneye".
– Prophet Sultan yise 2024 umwaka wo kwima no kuganza
Umushumba Mukuru w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy], Prophet Sultan Eric, yavuze ko umwaka wa 2024 ari umwaka wo kwima no kuganza.
Yagize ati "Mbafitiye inkuru nziza, mbahaye ikaze mu 2024. Ni umwaka wo kuganza no kwima [kuyobora]. Nibakubaza ngo ubuhanuzi bwavuze gute kuri uyu mwaka? Uzababwire ngo ni umwaka wo kwima no kuganza."
Prophet Sultan wabwiraga Abakirisitu b’iri torero bateraniye muri Camp Kigali, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2023, Imana yakoze ibitangaza ku itorero ndetse n’igihugu muri rusange.
Isengesho rikomeye ryinjije ADEPR mu mwaka wa 2024
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yinjije abakirisitu b’Itorero mu mwaka mushya mu isengesho rikomeye ryuje gushimira Imana no kuyiragiza umwaka mushya.
Muri iryo sengesho yazamuye n’ibyifuzo by’abakirisitu bitandukanye kuko buri wese yari yahawe urupapuro rwo kwandikaho ibyifuzo bitanu yumva bikomeye akeneye ko Imana izamukorera mu 2024.
Mu isengesho rye yagize ati “Turasenze ngo uzabane natwe guhera mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa 12. Uzabane n’igihugu cyacu, Itorero, imiryango yacu na buri wese. Kuba utujyanye muri uyu mwaka ni uko ugifitanye gahunda natwe. Tugushimiye ko ibi byifuzo abawe bakweretse ugiye kubikora kandi watangiye kubikora.”
Yavuze ko uyu mwaka ari uwa Kirisitu kandi azakora ibikomeye. Ati “Ndashaka kubaha akazi muri uyu mwaka, Kirisitu azaba ari kumwe natwe. Tubahaye ikaze muri uyu mwaka kandi Yesu azakora ibikomeye. Dushimiye Imana ko ibyifuzo byacu ibisubije.”
– Gitwaza yise 2024, umwaka wo “Kwitabwaho n’Uwiteka”
00:06: Nyuma yo kwinjira mu mwaka mushya, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yifurije abantu bose Umwaka mwiza.
Yavuze ko 2024 ari umwaka mwiza wo Kwitabwaho n’Uwiteka no gukomeza Kwibukwa n’Imana.
Yakomeje ati “Ni Umwaka wo Kwitabwaho n’Imana. Imana igiye kukwitaho mu buryo budasanzwe, igiye kwita ku buzima bwawe mu buryo budasanzwe, igiye kwita ku rubyaro na bene wanyu bidasanzwe. Ni umwaka wo kwitabwaho n’Uwiteka.”
00:01: Imbaga y’Abanya-Kigali bateraniye kuri Kigali Serena Hotel bishimiye iraswa ry’ibishashi by’umuriro byo kwishimira Umwaka Mushya Muhire wa 2024.
Ubwo ibishashi byamaraga kuraswa, bose bahise bahanika amajwi bavuza akaruru bishimira ko binjiye mu mwaka mushya wa 2024. Bose bafatanyije kuririmba bati "Bonane, Bonane, Bonane...!
– Shimwa Yesu!!!!!!!!!!!!!!
00:00: Apôtre Dr Paul Gitwaza ndetse n’ibihumbi by’abateraniye muri BK Arena bamaze kwinjira mu mwaka wa 2024. Ijambo rya mbere bose bahuriyeho ni “Shimwa Yesu, warakoze Yesu”.
Buri wese mu buryo bwe ari gushima Imana yabanye na we mu minsi yose 356 itambutse, bamwe bapfukamye hasi, abandu bazamura amaboko mu kwishimira Imana.
Iki gikorwa cyakurikiwe n’amajwi y’amahembe [agereranywa n’amakondera] yavugijwe inshuro 14.
– IKAZE MU MWAKA MUSHYA WA 2024
00:00 Umwaka wa 2024 twawinjiyemo. Uzababere umwaka w’amata n’ubuki! Muzahirwe muri byose muzerekezaho amaboko.
BYE BYE 2023: 🎶Nanone dore umwaka urashize kandi n'undi uratashye. 🎶
Twinjiye mu Mwaka Mushya wa 2024. pic.twitter.com/zl9CFMRcSw
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
Video: Uko abateraniye muri Kigali Convention Centre binjiye mu mwaka mushya wa 2024. pic.twitter.com/PoJssKgz3U
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
– Amagambo ya nyuma Gitwaza yavuze mbere yo gusoza Umwaka wa 2023
Apôtre Dr Paul Gitwaza mu isengesho ryinjiza abakirisitu bateraniye muri BK Arena, abakurikiye amateraniro kuri OTV na Radio ndetse n’abari kuri Zion Temple Gatenga [ahateganyirijwe abatashoboye kwinjira muri BK Arena kuko habaye hato, yavuze amagambo yo gushima Imana n’Umwana wayo Yesu Kirisitu.
Yagize ati “Urakwiye Yesu guhabwa icyubahiro, urakwiye gushyirwa hejuru n’ibihumeka byose. Abato, abakuru, ibiboneka n’ibitaboneka, abari mu Ijuru no mu Isi, abo bose baguhimbaze. Turi hano kuguhimbaza, turi hano kukuvuga amateka yawe arahambaye. Watubereye Umwungeri mwiza, watubereye umwungeri uhambaye.’’
– “Ni umuhanuzi w’Imana, Umuvugabutumwa bwiza kandi bw’ukuri, umushumba wacu, umubyeyi, icyitegererezo cya benshi!”
23:45: Pasiteri Nzabakira Floribert yakoresheje amagambo ataka ubudasa bwa Apôtre Dr Paul Gitwaza mu kwakira uyu Mushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi.
Yakiriwe na Asaph Worship Team imufasha kuririmba indirimbo ye “Mu bwihisho” ivuga ku muntu wamaramaje ndetse witeguye kuguma mu nzira y’agakiza.
– Uwimana yashimangiye ko Imana ikwiriye amashimwe
23:40: Umuhanzi Aimé Uwimana yasoje ashimangira ko “Imana ikwiye amashimwe”.
Yasabye abari muri BK Arena gufatanya na we mu isengesho ryo kwizera no kubwira Imana ko bizeye ko nibitaratungana bizagenda neza.
Ati “Ugire uti ‘Ndagushimiye kuri wa mwana wanjye warwaye’, ndagushimiye kuri rya deni nari nzi ko rizaba ryishyuwe ariko rikaba ritarishyurwa, dusengane isengesho ryo kwizera ko bizagenda neza.’’
ADEPR IZATANGIRANA UMWAKA N’AMASENGESHO Y’IMINSI 21
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko iri torero rigiye gutangira umwaka mushya wa 2024 rikora amasengesho y’iminsi 21.
Ni amasengesho azatangira ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2024. Yasabye abakirisitu b’itorero kuzishakamo umwanya wo gusenga kuko ari byo bizaba intwaro ikomeye mu mwaka wa 2024.
Pst Ndayizeye yasabye abayoboke ba ADEPR kuzarushaho kugirana ubusabane aho kuba ba nyamwigendaho, abasaba gukomeza kwimakaza urukundo hagati muri bo.
Apôtre Kabera Alice Mignonne yise izina Umwaka wa 2024
Apôtre Kabera Alice Mignonne yavuze ko Umwaka wa 2024 ari uwo kugurukira ku mababa y’ubuhanuzi (Kwinjira mu kirere kidakumirwa). Ni ijambo riherereye muri Yesaya 60:8.
Ni mu gihe uwa 2023 wari umwaka w’ibitangaza bisakuza, aho biva muri nyiramubande bikaba ijwi cyangwa byivugira (Year of sounding miracles).
Mu mafoto: Uko byari byifashe mu gitaramo cyabereye muri KCC
– Ahantu hatanu ni ho haturikirizwa ibishashi muri Kigali
Mu kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi, Umujyi wa Kigali watangaje ahantu hatanu hazaturikirizwa ibishashi by’urumuri.
Uduce twateganyirijwe iki gikorwa turimo Mont Kigali, Ku Musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Convention Centre mu Karere ka Gasabo, Canal Olympia i Rebero mu Karere ka Kicukiro ndetse na Kigali Serena Hotel mu Karere ka Nyarugenge.
TURASATIRA UMUSOZO WA 2023!
Mu minota irindwi, dusubize amaso inyuma turebere hamwe ibihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2023 mu mashusho.
Apôtre Kabera Alice yashimye Imana yabanye na we mu myaka 26 y’urushako
23:26: Umuyobozi wa Women’s Foundation Ministries, Apôtre Kabera Alice Mignonne, yageze ku ruhimbi aho agiye kwigisha ijambo ry’Imana no kwinjiza mu mwaka mushya abateraniye muri Kigali Convention Centre.
Yatangiye ashima Imana ku myaka 26 amaze ashakanye n’umugabo we Eric Kabera n’ibyo Uwiteka yamukoreye mu 2023.
Umupilote aracyatwaye-Pasiteri Ndayizeye Isaïe uyobora ADEPR
23:20: Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe, yashimye cyane ko Imana yabanye n’abo muri uyu mwaka kandi ko izakomeza kubana nabo no mu 2024.
Ati “Uyu mwanya dufite turi hano dushima ni uwo gushima ko yabaye umupilote mwiza mu 2023. Murabizi ko iyo indege igeze hasi abantu bakururuka amahoro bumva bishimye cyane. Mureke dushime Imana yabanye natwe muri uyu mwaka wa 2023, dufate aka kanya tubwire Umwami Yesu ngo turagushimiye cyane kuko wakoze iby’imbaraga.”
Hatanzwe umwanya kuri buri wese wo gushimira Imana mu buryo bwe, bamwe bahisemo gukoma amashyi, hari abasimbutse, abapfukamye mu gihe ababyeyi bavugije impundu z’ishimwe.
Yagaragaje ko nubwo abantu batazi 2024 ariko uwatwaye indege mu 2023 ari na we ugitwaye abakirisitu kandi azakomeza kubana na bo muri urwo rugendo bagiye gutangira.
Ati ‘Igikomeye si uko yadutwaye neza gusa ahubwo hari n’ibyo yagiye aduha mu rugendo kandi aho twagendaniye nawe, aho twabaniye na we ntiyigeze aduhemukira. Usibye ibyo yaduhaye hari n’uko yatugize. Mu rugendo twagendanyemo nae yatugize ishusho y’Imana.”
Uyu muyobozi wakunze kugereranya umwaka wa 2024 n’abantu bari mu ndege yagaragaje ko abagenzi barimo bicaye mu myanya y’icyubahiro ‘VIP’ ndetse yerekana ko Bibiliya ari yo gatabo k’amabwiriza y’urugendo buri mukirisitu akeneye kandi agomba kugira.
Yagaragaje ibintu bitanu buri mukirisitu agomba kugira mu 2024 birimo kuba abantu bakunze kwita ku Ijambo ry’Imana, Gusenga, gusabana, gushima Imana no gukomeza gukorera Imana.
Yasabye abakirisitu b’Itorero rya ADEPR kujya bafata umwanya wo gusoma ijambo ry’Imana cyane kuko rbeshaho kandi rikarema byinshi.
Ati "Umuntu udakunda Yesu ntabwo akunda iri jambo, munyemerere murikunde kandi murisome."
– Akanyamuneza ni kose ku Banya-Kigali
Mu gihe habura iminota 45 ngo umwaka wa 2023 ugere ku musozo, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, abaturage bafite amatsiko menshi yo kwinjira mu mwaka mushya.
Mu bice birimo mu Mujyi wa Kigali rwagati, Imbuga City Walk [ahazwi nka Car Free Zone], mu Biryogo na Cosmos i Nyamirambo n’ahandi, benshi bishimiye gusoza umwaka wa 2023 ari amahoro ndetse biteguye gutangira 2024 mu ngamba nshya.
– BYAHINDUYE ISURA MURI BK ARENA
23:10: Bitandukanye n’abahanzi bamubanjirije, Aimé Uwimana we yageze ku rubyiniro adahamagawe. Bakimukubita amaso, bakomye amashyi y’urufaya mu kumwereka ko bamwishimiye.
Uyu muramyi ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki uhimbaza Imana ndetse benshi bamufata nka mukuru wabo, umujyanama wabo mu rugendo rwa muzika.
Yatangiye aririmba indirimbo ikubiyemo amashimwe ku Mana avuka ko ari “Umwami Nyir’ingabo kandi akwiriye gushimwa.”
ISAHA YA NYUMA YA 2023 YARI IYO KURUSHAHO GUHUMURIZANYA MURI BK ARENA
23:00: Saa Tanu zuzuye zageze Nkomezi Prosper ari kuririmba. Uyu muhanzi yifashishije indirimbo ze zakunzwe cyane kuva yatangira umuziki zirimo ‘‘Nzayivuga’’ na "Amamara’’. Mbere yo kuririmba ‘‘Urarinzwe’’, yasabye buri wese kwifuriza mugenzi we "Umwaka Mushya Muhire wa 2024!"
22:55: Ubutumwa bwiza muri River of Joy butangwa mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu nsengero.
Umuraperi Jay Kiseki yafashe ubutumwa bigishwa n’Umushumba Mukuru w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy], Prophet Sultan Eric, abushyira mu njyana na Hip hop.
Uyu musore yaririmbye indirimbo zitandukanye zishishikariza abantu kureka ibyaha, bakakira agakiza binyuze mu kwemera ko babariwe ibyaha kuko ari ko gakiza kuzuye.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri iri torero, watanze ubutumwa muri iki gitaramo cyo gushima Imana. Yageze aho ahamagaza ku rubyiniro, Zainab bakunze kwita Kabebe uri mu bagize Chorale Voice of Life, bafatanya kuririmba indirimbo bise ’Icyaremwe gishya’.
– Abakirisitu basabwe ikintu gikomeye
Pasiteri Paul Gentil yasabye abakirisitu gusezeranya Imana yabarinze mu 2023, ko bazakoresha neza iminsi yabo y’umwaka mushya bagiye kwinjiramo bayishimira kandi bakora ibiyinezeza.
AMASHUSHO: Uko byifashe mu Mujyi wa Kigali rwagati mbere y’uko twinjira mu 2024
𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎
Uko byifashe mu Mujyi wa Kigali rwagati mbere y’amasaha abiri ngo tugere mu 2024. pic.twitter.com/3fiVOUYEpE
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
– Ishimwe rya Papi Clever ku Mana yabanye na we
Umuhanzi Papi Clever uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana by’umwihariko izo mu gitabo zikoreshwa n’abakirisitu batandukanye yafatanyije n’abakirisitu ba ADEPR Ntora English Service mu gusoza umwaka wa 2023.
Nyuma yo gushima Imana yamuhaye ubushobozi bwo kugura imodoka nshya, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo y’Icyongereza "You made a way", mu Kinyarwanda bisobanuye ko "Waciye inzira.’’
– Turagushima Mana yakoze amarangamutima ya benshi
Ubwo Umuhanzi Papi Clever yazamuraga indirimbo igaragaza ishimwe rye ku Mana yabanye na bo muri uyu mwaka yitwa “Turagushima Mana yacu”, benshi bakozweho.
Ni indirimbo abakirisitu bo muri ADEPR baririmbanye amarangamutima menshi bongera gusubiza amaso inyuma uko Imana yabanye na bo mu mwaka wa 2023.
22:41: Nkomezi Prosper uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu bakunzi ba muzika ihimbaza Imana yahamagawe ku rubyiniro. Yakiranywe ubwuzu n’abitabiriye igitaramo muri BK Arena.
Uyu muramyi yatangiye umuziki nk’uwabigize umwuga mu 2017. Izina rye ryatumbagijwe n’indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi nka ‘‘Ibasha gukora’’, ‘‘Humura ‘’, ‘‘Singitinya’’, ‘‘Sinzahwema" yamenyekanye nka "Amamara’’, ‘‘Urarinzwe’’’, ‘‘Nzayivuga’’ n’izindi.
Hari uwakize “stroke”; amashimwe y’abakirisitu ba ADEPR Ntora
Joshua Okwonka n’umuvandimwe we, baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashimye Imana ko yabarinze mu buzima bamazemo imyaka itatu mu Rwanda.
Yagaragaje ko mu Itorero rya ADEPR Ntora English Service ahisanga cyane kuko yahagiriye abavandimwe, inshuti ndetse ahabonera n’umuryango mushya.
Aba basore babiri bashimye Imana ko nubwo byari bikomeye ariko babashije gusoza amashuri yabo ya Kaminuza muri uyu mwaka wa 2023.
Umuryango wa Ismael washimye Imana ko yabarinze mu bihe bikomeye by’uburwayi yagize bwa stroke mu Ukuboza 2023.
Ati “Ndashima Imana ko ari umukozi w’umuhanga kandi ubuzima bwacu buri mu biganza byacu.”
“Nagiye kwivuza biranga, uruhande rumwe rwari rwamaze kugenda. Byahise biba bibi cyane, Imana yakoze ibikomeye ubu ndi muzima, ndavuga bikemera n’iminwa rirakora neza ndetse n’ijisho ritakoraga ubu rirahumbya.”
Uretse ubwo burwayi bukomeye bw’umugabo, umugore na we yaje kurwara ariko Imana iramufasha arakira none basoje umwaka ari bazima.
Itorero ryahise ryifatanya na bo mu mashimwe rizamura indirimbo igiriti “warahabaye cya gihe.”
Mukagatete Valentine uzwi nka Mama Shilloh yashimye Imana ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 22 Ukuboza 2023 yarokotse impanuka ikomeye ahazwi nko kuri Café ku Gisozi.
Uyu mugore yagaragaje ko ubwo yari atwaye Imodoka agiye gusenga imodoka ye yabuze feri agiye kugonga abantu benshi ariko birangira yigiriye Inama yo kuyerekeza mu nzu y’ibagiro (Boucherie) kuko yabonaga ari ho atagonga abantu benshi.
Yashimye Imana ko muri iyo mpanuka nta muntu wakomeretse kandi nawe yavuyemo ari muzima akomeza urugendo rwe yerekeza mu masengesho.
Apôtre Dr Paul Gitwaza yageze muri BK Arena
22:30: Mu gihe habura iminota 90 ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, Abaturarwanda binjire mu mwaka mushya wa 2024, Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple Celebration Center yamaze kugera muri BK Arena.
– “Wahozeho” yakunzwe cyane
22:20: Umuhanzi Chryso Ndasingwa yishimiwe cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye. Yageze ku yitwa “Wahozeho” bihindura isura, arishimira cyane ndetse benshi bafatanya kuririmbana amagambo ayigize bahereye ku rya mbere kugeza ku rya nyuma.
– Izina rya Chryso Ndasingwa rimaze kwaguka
Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi ku mazina ya Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi bashya bakomeje kugaragaza ko batanga icyizere.
Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, akomeje kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu bihangano bye bihumuriza abananiwe n’ababuze amahoro yo mu mutima.
Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakirisitu Gatolika ariko nyuma aza kwimukira mu Itorero rya New Life Bible Church.
Indirimbo za Chryso Ndasingwa muri rusange zibanda ku butumwa bwo kubwira abantu impamvu z’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo n’inyungu bizanira uwizera wese.
Chryso Ndasingwa azwi mu ndirimbo zirimo “Wahozeho”, “Mu bwihisho”, “Wakinguye Ijuru”, “Ndakwihaye” n’izindi.
22:02: Chryso Ndasingwa yakiriwe nk’umwe mu bahanzi batumiwe muri aya materaniro. Uyu muhanzi yageze ahirengeye akurikiye Asaph Worship Team yasoje umwanya wayo wo kuramya no guhimbaza Imana mu gisirimba cyahagurukije benshi cyamaze iminota icyenda.
22:00: Chorale Voice of Life yo mu Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy], yatangiye gufasha abakiristu gushima no guhimbaza yabarinze mu 2023.
Ni mu gihe bategereje ko igitaramo nyirizina kibinjiza mu mwaka mushya wa 2024 gutangira.
Abakirisitu benshi b’iri torero ndetse n’abandi baje kwifatanya na bo bamaze kugera muri Camp Kigali muri iki gitaramo kidasanzwe.
Ibitangaza Imana yakoze byikijweho cyane muri ADEPR
Abakirisitu b’Itorero rya ADEPR Ntora English Service bongeye kwitsa cyane Ku bitangaza Imana yakoze muri uyu mwaka uri kugana ku musozo.
Ababonye akazi bashimye Imana, ababubatse ingo nshya na bo biba uko, abongerewe umushahara bavuga ibigwi by’Imana yabikoze.
Ku rundi ruhande kandi ababyeyi bahawe urubyaro muri uyu mwaka na bo bashimye Imana ndetse buri wese yongera kwibuka imirimo Imana yakoze.
Amafoto: Kwa Gitwaza byamaze gushyuha
21:53: Amateraniro yo kwa Gitwaza yamaze gufata irangi, abakirisitu bamaze kwinjira neza mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bari kwibuka imirimo y’Uwiteka ku buzima bwabo, bakayishima ndetse bamwe bakagira amarangamutima menshi, bagasuka amarira y’ibyishimo.
– Imbabazi z’Imana zikwambukije mu 2023
21:45: Asaph Kigali Mass Choir ni yo ikomeje gususurutsa abari muri BK Arena no kubafasha gukomeza kwishimira gusoza umwaka baramya Uhoraho.
Umwe mu bagize iri tsinda yasabye bari muri iyi nyubako nibura buri wese gusuhuza abantu batatu no kubabwira ko “Imbabazi z’Imana zikwambukije umwaka wa 2023’’.
Yanyujijemo n’andi magambo yo kubafasha arimo kubabwira ko Imana yabaye iyo kwizerwa, ari “Ebenezer”. Yahise aririmba agace gato k’indirimbo ivuga iti “Kwa neema, tunaishi kwa neema ya Bwana”, bisobanuye ko “Tubayeho ku bw’ubuntu bw’Imana”
21:40: Mu Mujyi wa Kigali rwagati, abantu benshi basohokanye n’imiryango yabo mu kwishimira umwaka mushya wa 2024. Bamwe bagiye muri Rond Point rwagati gufata amafoto y’urwibutso, abandi bajya muri Car Free Zone basabana n’imiryango yabo.
Apôtre Kabera Alice Mignonne yageze muri KCC
21:34: Umuyobozi wa Women’s Foundation Ministries, Apôtre Kabera Alice Mignonne yageze muri Kigali Convention Centre ahari kubera amateraniro asoza umwaka, yakirizwa amashyi menshi n’abayitabiriye.
Umuyobozi wa Women’s Foundation Ministries, Apôtre Kabera Alice Mignonne yageze muri Kigali Convention Centre ahari kubera amateraniro asoza umwaka, yakirizwa amashyi menshi n’abayitabiriye. pic.twitter.com/qX5XwAEBzN
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
Dove Hotel yakiriye ibitaramo by’amasengesho byinshi mu gusoza umwaka
21:25: Uretse Itorero rya ADEPR Ntora, muri iyi hotel hahuriye abakirisitu bo mu matorero arimo Soul Healing Revival Church rya Prophet Claude Ndahimana n’abo muri Gospel Assembly Church riyoborwa na Prophet Robert risanzwe rikorera Kimironko.
Umwe mu basengera muri Gospel Assembly Church, yagaragaje ko bishimiye uyu munsi wa nyuma wo gusoza umwaka.
Ati "Dusoje umwaka dushima Imana ko yabanye natwe mu rugendo rw’amezi 12. Habonetse byinshi byashoboraga gutwara ubuzima bwacu ariko twabonye uburinzi bw’Imana."
21:10: Muri Camp Kigali hagiye gutangira igitaramo gisoza umwaka wa 2023, no kwinjira mu mushya wa 2024, ahateraniye abo mu Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo.
Abakirisitu b’iri torero riyobowe na Prophet Sultan Eric bakomeje kwinjira mu Ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village kigiye kuberamo aho bahujwe no gushimira Imana yabarinze mu mezi 12 yose ashize.
– Nara Ekele Mo yazamuye amarangamutima menshi muri BK Arena
21:07: Indirimbo “Nara Ekele Mo” y’Umuhanzi Tim Godfrey na Travis Greene bari mu bubashywe mu muziki uhimbaza Imana ku Isi yaririmbwe, yishimira cyane na benshi mu nyubako ya BK Arena.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana yakoze imirimo ikomeye kandi itangaje ku buzima bw’ikiremwamuntu.
Hari aho aba bahanzi baba bavuga ko “Iyo Uwiteka agiye gukiza, abikora bya burundu.’’ Bagakomeza bashimangira ko ibyo byose hamwe n’indi mirimo yakozwe n’Imana ari ibyo gushimwa none n’iteka ryose.
Iyi ndirimbo yasojwe, abayiteze amatwi ndetse n’abari muri BK Arena bakoma amashyi mu kwerekana ko bishimiye gutambutsa ishimwe ryabo.
21:04: Abakirisitu b’Itorero Soul Healing Revival Church riyoborwa na Prophet Claude Ndahimana bateraniye mu gitaramo gisoza umwaka kiri kubera mu cyumba kigari cya Dove Hotel iherereye ku Gisozi.
– Mu masaha y’umugoroba, Umuhanzi Davis D yaramukije abo mu gace yandikiyemo izina
Davis D yagiye i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo gusangira n’abakunzi be abifuriza umwaka mushya wa 2024. Aka gace ni ko yafatiyemo amashusho y’indirimbo ‘Biryogo’ yamuzamuriye izina.
Davis D yagiye i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo gusangira n’abakunzi be abifuriza umwaka mushya wa 2024. Aka gace niko yafatiyemo amashusho y’indirimbo ‘Biryogo’ yamuzamuriye izina. pic.twitter.com/vRT0yfMaaH
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
– U Rwanda ruraza kwinjirira mu mwaka mushya igihe kimwe n’abantu bari mu duce turenga 25 ku Isi
Kugeza magingo aya, hari ibihugu byamaze kwinjira mu mwaka mushya wa 2024.
Hong Kong iri imbere y’u Rwanda amasaha atandatu. Abaturage bayo bamaze kwinjira mu mwaka mushya. Mu mijyi itandukanye, barashe ibishashi bibinjiza mu 2024.
Sydney muri Australia naho bageze mu 2024. Bari imbere y’u Rwanda amasaha icyenda ni yo mpamvu binjiye mu mwaka mushya mbere.
Muri Afurika, u Rwanda rurinjirira mu mwaka mushya ku isaha imwe n’u Burundi, Misiri, Malawi, Mozambique, Afurika y’Epfo, Eswatini, Zambia na Zimbabwe. Iyo saha iraza kuba ihuriweho n’ibihugu birimo u Bugereki, Lebanon na Romania.
AMAFOTO: Aba mbere bageze mu mwaka mushya
Hong Kong iri imbere y’u Rwanda amasaha atandatu. Abaturage bayo bamaze isaha imwe binjiye mu mwaka mushya. Mu mijyi itandukanye, barashe ibishashi bibinjiza mu 2024. pic.twitter.com/OCyIylOJTp
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
Amafoto: Ibihugu bimwe byamaze kuganura ku mwaka mushya wa 2024
– BK Arena irenda kuzura yose
20:45: Mu gihe habura iminota 15 ngo isaha yagenwe yo gutangiriraho amateraniro igere. Intebe hafi ya zose za BK Arena, inyubako yakira abagera ku bihumbi 10 bicaye neza, zigiye kuzura.
Kugeza ubu, Asaph Worship Team ni yo iri gufasha abitabiriye iki gitaramo gukomeza kwinjira mu mwuka w’amashimwe ndetse na bo bakifatanya na yo mu kuririmba no gutanga amashimwe yabo ku Mana, bayatuje n’akanwa kabo.
Mu Ijambo risoza umwaka, Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2024, abasezeranya ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutekano wabo ukomeze kuba nta makemwa, ndetse ko u Rwanda ruzatanga umusanzu ku bandi bifuza kuwusigasira.
Yagize ati "Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mu karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”
“Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye mu bushobozi bwacu mu gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano.”
– Josh Ishimwe yinjije abakirisitu ba ADEPR i Ntora mu bihe byiza
Umuhanzi Josh Ishimwe yifatanyije n’abakirisitu bo muri ADEPR Ntora mu gitaramo gisoza umwaka wa 2023 kiri kubera muri Dove Hotel. Uyu musore uhimbaza Imana akoresheje umuziki gakondo asanzwe asengera muri iri torero.
Umwaka wa 2023 wabaye uw’amata n’ubuki kuri uyu muhanzi wanakozemo igitaramo cye cyitabiriwe cyane ndetse akongera gushimangira ko ahazaza he mu muziki uhimbaza Imana hizewe none n’ibihe bizaza.
Umuhanzi Josh Ishimwe yifatanyije n'abakirisitu bo muri ADEPR Ntora mu gitaramo gisoza umwaka wa 2023 kiri kubera muri Dove Hotel. Uyu musore uhimbaza Imana akoresheje umuziki gakondo asanzwe asengera muri iri torero. pic.twitter.com/zcvVemq5FW
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
– Muri Kigali Convention Centre kwa Apôtre Mignonne na ho igitaramo cyatangiye
Abakirisitu bo muri Women’s Foundation Ministries, Itorero ryashinzwe ndetse riyobora na Apôtre Kabera Alice Mignonne, amateraniro asoza umwaka ari kubera muri Kigali Convention Centre. Kugeza ubu abayitabiriye binjiye mu mwanya wo kuramya mu gihe amateraniro ateganyijwe gutangira saa Tatu zuzuye.
Abakirisitu bo muri Women’s Foundation Ministries, Itorero ryashinzwe ndetse riyobora na Apôtre Kabera Alice Mignonne, amateraniro asoza umwaka ari kubera muri Kigali Convention Centre. Kugeza ubu abayitabiriye binjiye mu mwanya wo kuramya mu gihe amateraniro ateganyijwe… pic.twitter.com/PXcrdGQjK0
— IGIHE (@IGIHE) December 31, 2023
– Muri ADEPR Ntora igitaramo cyatangiye
Mu Itorero rya ADEPR Ntora English Church Service rikorera mu nyubako ya Dove Hotel igitaramo gisoza umwaka cyatangiye saa Moya.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abakirisitu batandukanye ndetse n’abayobozi b’Itorero ADEPR barangajwe imbere n’Umushumba Mukuru w’Itorero, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.
– Ni siri ya Israel Mbonyi yasusurukije benshi
Abagize Itsinda ry’Abaramyi rya Ntora Worship Team batangiye kuririmba bahereye ku ndirimbo y’Umuhanzi Israel Mbonyi yise “Nina siri” yahagurukije benshi ndetse bayibyinana ibyishimo bidasanzwe.
Bahise bakomereza ku ndirimbo “Umukunzi” ya Alexis Dusabe, uririmba muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge.
Abitabiriye bose bishimiye kuba bagiye gutangira umwaka mushya wa 2024 ari bazima ndetse akaba ari yo mpamvu bahisemo kuwutangirira mu rusengero.
20:10: Abanya-Kigali bakomeje kujya gufata amafoto y’urwibutso mu Mujyi rwagati ahazwi nko muri ’Rond Point’ ahari imitako inogeye ijisho.
By’umwihariko abavuye mu misa muri za Paruwasi zirimo St Michael na St Famille bari mu bari kunyura muri ’Rond Point’,bagafata amafoto ya nyuma ya 2023, banitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2024.
20:05: Asaph Kigali Mass Choir, Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana riyoboye andi kwa Dr Paul Gitwaza ryatangiye kwinjiza ibihumbi by’abakirisitu bageze muri BK Arena.
Indirimbo abaririmbyi bagize iri tsinda bari kwifashisha ziganjemo izivuga ku mashimwe y’Uwiteka mu gushimangira ko imitima yabo iturije imbere y’Imana.
Mu mafoto: Misa yo muri St Michael yahumuje
– Imbere muri BK Arena hateguwe hakiri kare
Mu gihe igitararamo kitaratangira, abantu bamaze kugera muri BK Arena. Biteganyijwe ko igitaramo gitangira neza saa Tatu z’Ijoro, kigasozwa nyuma ya saa Sita.
Kwa Gitwaza batangiye kwinjira hakiri kare
Ahagana saa Kumi n’Imwe n’Igice ni bwo abakirisitu benshi batangiye kwinjira muri BK Arena ahabereye igitaramo cyateguwe n’Itorero Zion Temple rya Apôtre Dr Paul Gitwaza.
– Umujyi wa Kigali watangiye gushyuha mu kwitegura kwinjira mu mwaka mushya
Kuva ku mugoroba, ahagana saa Kumi n’Imwe, imihanda yose ya Kigali n’ahandi mu gihugu yerekezaga ahiganjemo mu nsengero aho Abanyarwanda bagiye kwizihiza isozwa ry’umwaka wa 2023 no kwinjira mu wa 2024.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, imyiteguro ni yose kuko abantu batandukanye batangiye kwisuganya, aho bamwe bari kumwe n’imiryango yabo biteguye kwinjira mu mwaka mushya.
18:00: Kuri Cathédrale ya Arkidiyosezi ya Kigali [Paruwasi yitiiriwe Mutagatifu Mikayire, St Michael], hari kubera misa y’Igitaramo cyo gushima Imana [Te Deum], yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda.
Abakirisitu benshi bitabiriye iyi misa ku buryo benshi barimo kuyikurikiranira hanze bahagaze kuko kiliziya yuzuye cyane.
Ni misa yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo na Makuza Bernard wahoze ari Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena.
– Abakirisitu bararikiwe ibitaramo byo guhimbaza Imana no kuyishimira uburinzi bwayo mu mezi 12 yose
Abemera Imana bakereye ibihe byo gusoza umwaka biragiza Imana binyuze mu bitaramo bitandukanye birimo ibyambukiranya umwaka ndetse n’ibigeza mu gitondo.
Mu gukomeza kwegerana n’Imana hateguwe ibitaramo by’amakesha byatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023, ushyira mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 1 Mutarama 2024.
Abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika bateraniye mu bice bitandukanye aho iri torero rifite insengero; abo muri ADEPR na bo bahuriye hamwe mu bitaramo byo gusenga no gushima Imana.
Ku rundi ruhande, hari amatorero yateguye ibitaramo byagutse byabereye mu mahoteli n’izindi nyubako ziberamo ibikorwa byagutse bihuza abantu benshi. Abo muri Zion Temple iyoborwa na Apôtre Dr Paul Gitwaza yateraniye muri BK Arena; abo mu Itorero rya Women Foundation Ministries rya Apôtre Mignone Kabera bari muri Kigali Convention Centre mu gihe abayoboke bo kwa Prophet Sultan Eric washinze River of Joy and Hope Ministries bari muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahahoze hazwi nka Camp Kigali.
Good Morning
Join us for our New Year's Eve Cross-Over Service at Camp Kigali on December 31, 2023. Come with your loved ones for a powerful prophecy to guide us into 2024. Doors will be open at 9 PM.#crossover2023 pic.twitter.com/lTqCFwtjOv
— Prophet Sultan Eric (@ProphetsultanEr) December 29, 2023
Amafoto: Igirubuntu Darcy, Nezerwa Salomon, Ntare Julius, Habyarimana Raoul, Yuhi Augustin, Kwizera Hervé na Kasiro Claude
Videos: Bizimana Confiance, Itangamahoro Zacharie, Igena Sage na Muneza Pacifique






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!