00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Richie yasubijwe mu bitaro, ibitaramo bye birasubikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 08:46
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Richie, yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Umuvugizi wa Lionel Richie yabwiye ikinyamakuru Page Six ko uyu muhanzi yagize ikibazo kijyanye n’imikorere y’umutima izwi nka Atrial fibrillation (AFib).

Ati: “Lionel yakorewe uburyo busanzwe bwo kuvura Atrial fibrillation. Muganga yavuze ko byose byagenze neza cyane.”

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko Richie ameze neza, ariko ko azafata igihe cyo kuruhuka mbere yo gusubira ku rubyiniro.

Ati “Lionel ameze neza cyane, ariko azafata igihe cyo kuruhuka kandi azongera agaruke ku rubyiniro vuba.”

Nyuma y’iki kibazo cy’ubuzima, ibitaramo bitatu bya Richie byari biteganyijwe mu rugendo rw’ibitaramo yakoranaga n’itsinda Earth, Wind & Fire byasubitswe.
Ibyo bitaramo byari biteganyijwe kubera i San Francisco, Chicago ndetse na Columbus muri Leta ya Ohio.

Mbere y’ibi, Richie yari amaze iminsi mike avuye mu bitaro nyuma yo kumara iminsi itatu mu cyumba cyita ku barwayi barembye (ICU), aho yajyanywe nyuma y’igitaramo yakoreye i St. Louis, Missouri, ku wa 29 Kanama.

Nyuma yo kuva mu bitaro, amakuru yari yatangajwe ku wa 2 Nzeri yavugaga ko yari yasubiye iwe i Los Angeles kandi ko “ameze neza cyane.”

Iki si cyo gihe cya mbere Richie ahuye n’ikibazo cy’ubuzima mu gihe ari ku rubyiniro. Muri Kamena 2026, na bwo yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu gitaramo cyabereye i St. Paul, muri Minnesota, bituma igitaramo kirangira hakiri kare.

Lionel Richie ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, uzwi cyane mu ndirimbo nka “Hello”, “All Night Long” na “Truly”, ndetse yanabaye umwe mu bakemurampala mu marushanwa yo gushakisha impano ya American Idol.

Lionel Richie yasubijwe mu bitaro, ibitaramo bye birasubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages