Iyi ndirimbo ya Lion Gaga yayise ‘Uhoraho’. Yabwiye IGIHE ko ubutumwa yayikoze ashaka kugaragaza buri muri Zaburi.
Ati “Urebye muri Coronavirus nagize umwanya wo gusoma Bibiliya, nyuma yabyo mpita nandika indirimbo nyikuye mu ijambo riri muri Zaburi ya 142. Ndangije rero mpita nkora amashusho atambutsa ubutumwa, anabutangana uburemere.”
Arakomeza ati “Navuga ko ari ibintu byanjemo mu bihe bya Coronavirus, muri iki gihe cy’icyorezo hari ukuntu ubuzima bwaducanze. Kubambwa nka Yesu byo byaturutse ku kuba narashakaga gutanga ubutumwa ntibibe bimwe byo kujya imbere ya Camera, mu ndirimbo hejuru y’umusaraba usanga nanditseho Zaburi 142."
Zaburi ya 142 ikubiyemo isengesho ry’umuntu utotezwa. Hari aho igira iti “Ndanguruye ijwi ntabaza uhoraho, ndanguruye ijwi ntakambira uhoraho. Ndamutekerereza akababaro kanjye, ndamurondorera akaga ndimo.”
Uyu mugabo yabajijwe ukuntu yatangiye kuririmba indirimbo abantu bashobora gufata nk’aho ari iz’Imana kandi benshi bamuzi mu zavugwagaho gutanga ubutumwa buganisha ku gutera akabariro, avuga ko nk’umuhanzi nta mupaka agomba kugira.
Mu minsi ishize yari yashyize hanze indi ndirimbo irimo amagambo ajyanye no gutera akabariro, ayita ‘Rekura amazi’.
Lion Gaga yitwa Gaga Jean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye. Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na David Pro muri Future Records, mu gihe amashusho yakozwe na Eliel Sando.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!