Ku wa 14 Mata 2025 nibwo Lil Nas X yatangaje ko afite ubu burwayi. Akoresheje amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekanye aryamye mu bitaro avuga ko yagiye kwivuza ubu burwayi.
Yagize ati “Nabuze ubushobozi bwo kugenzura uruhande rw’iburyo mu maso”.
Lil Nas X yongeyeho ko bitewe n’uko igice cy’iburyo mu maso cyabaye ‘Paralysie’ atari kubasha guseka neza.
Ati “Uku niko ndi guseka ku ruhande rumwe, sinabasha guseka neza!”.
Nubwo Lil Nas X yari ari kwa muganga, yahumurije abafana be agira ati “Ntimuhangayike ku bwanjye, ndakomeza gusa nk’umuntu usekeje, mu minsi mike ndaba nakize”.
Lil Nas X wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo nka ‘Old Town Road’ yamuhesheje igihembo cya Grammy Award, ntabwo ari we cyamamare cyonyine gihuye n’ubu burwayi buzwi nka ‘Ramsay Hunt syndrome’ cyangwa ‘Bell’s palsy’.
Mu 2022, umuhanzi Justin Bieber nawe yahagaritse ibitaramo nyuma yo kurwara iyi ndwara. Ni mu gihe Joel Embiid wamamaye muri NBA, nawe yahuye n’ubu burwayi muri Mata 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!