00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil Nas X agiye kugendera Afurika mu rugendo rwo guhura n’abaryamana n’abahuje ibitsina

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 30 March 2023 saa 12:30
Yasuwe :

Umuraperi akaba n’Umwanditsi w’indirimbo, Montero Lamar Hill [ Lil Nas x] arifuza gukorera uruzinduko muri Afurika agahura na bagenzi be babarizwa mu muryango w’abaryamana nabo bahuje igitsina (LGBTQ).

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muraperi wiyemerera ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina, yagaragaje ko yifuza kumenya aho bagenzi be bo muri Afurika baherereye kuko yifuza guhura nabo.

Ati “Ni hehe abaryamana bahuje igitsina muri Afurika baherereye? Ndashaka kujyayo.”

Lil Nax w’imyaka 24 yabigarutseho nyuma y’uko abantu benshi ku mubuga nkorambaga bakomeje kwinubira icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda cyo gushyiraho itegeko rihana abaryamana n’abo bahuje igitsina.

Benshi mu bakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga, bamugaragarije ko batishimiye iki cyifuzo cye cyo kujya muri Afurika mu gihe abaryamana n’abo bahuje igitsina bataremerwa mu bihugu bimwe na bimwe byo kuri uyu mugabane.

Lil Nas X ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hanze yayo.

Lil Nas x ni umwe mu baraperi bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubarizwa mu muryango w'abaryamana n'abo bahuje igitsina
Lil Nas X yifuza guhura n’Abanyafurika bari muryango w’abaryamana nabo bahuje igitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages