Ibi Lil G yabigarutseho nyuma yo kugera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, akakirwa n’umubyeyi we.
Yabwiye IGIHE ko mu bitumye ataha harimo gusura umuryango we, kuruhuka ndetse no kureba ko yakongera gukora umuziki.
Ati “Buriya nakoze imiziki igihe kinini nyuma numva nshaka kubaho ubuzima busanzwe nerekeza i Burayi kubushakayo. Ndashima Imana ko nta kibazo nigeze ngirirayo ubu urabona ko uretse umunaniro nta cyahindutse kinini kuri njye.”
Lil G yavuze ko mu gihe afite i Kigali, uretse guhura n’inshuti ze agiye no gushaka uko yakongera gukora ibikorwa by’umuziki, anizeza abakunzi be indirimbo nshya.
Ati “Hari indirimbo nshya nakoze ndi hariya, hari izo nshaka gukorera hano, mu minsi iri imbere ngiye gusubukura umuziki kandi nibaza ko abakunzi banjye bazaryoherwa kuko uretse bo bankumbuye nanjye ndabakumbuye sinakubeshya.”
Uyu muraperi wirinze kugaruka ku nkuru z’uwari umukunzi we bamaze igihe batandukanye, yavuze ko mu byo yifuza cyane harimo gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda cyane ko hari impinduka zikomeye.
Ati “Iby’inkuru zabantu twatandukanye reka tubireke, sinamuvugaho kuko urabizi ko nabivuzeho tugitandukana. Ikintu numva nakubwira ni uko numva nshaka kwisurira u Rwanda kuko nabonye hari ahantu henshi hahindutse. Iyo uri mu mahanga uba ureba iwanyu ukumva urahakumbuye.”
Kuva mu 2022 Lil G yimukiye muri Pologne yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo, icyakora akomeza kuzigira ibanga.
Mu 2025 Lil G ni bwo yemereye IGIHE ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Emilia Mieczkowska, umugore ufite abana babiri wo muri Pologne.
Lil G avuga ko ari mu biganiro n’abo bari basanzwe bakorana ngo arebe ko mu gihe azamara i Kigali ashobora kuhakora igitaramo, cyane ko yemeje ko azamara nk’amezi atandatu mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!