00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil G mu myiteguro y’ubukwe n’umugore wo muri Pologne

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 November 2025 saa 02:59
Yasuwe :

Umuraperi Lil G umaze igihe yimukiye i Burayi ari mu myiteguro y’ubukwe n’umugore wo muri Pologne bamaze igihe bakundana ndetse amakuru na we yemeza agahamya ko banabana nk’umugore n’umugabo.

Amakuru y’ubukwe bwe, Lil G yayemereye IGIHE mu kiganiro twagiranye, ahamya ko amaze igihe akundana n’uyu mugore.

Ati “Nibyo turi mu rukundo gusa ntabwo turakora ubukwe, gusa turi kubiganira mu gihe cya vuba bishobora kuba inkuru mpamo.”

Lil G yavuze ko bigenze uko abyifuza umwaka utaha yakora ubukwe n’uyu mugore wo muri Pologne bamaze igihe bakundana.

Emilia Mieczkowska witegura kurushinga na Lil G ni umugore ufite abana babiri nubwo amakuru y’umuryango we bahisemo gukomeza kuyagira ibanga.

Mu 2022 Lil G yimukiye muri Pologne ndetse nyuma y’igihe gito atangira kuvugwa mu nkuru n’uyu mugore nubwo nta byinshi yari yarigeze amutangazaho.

Amakuru ahari ahamya ko Lil G n’uyu mugore bamenyaniye muri Pologne bahita bashimana, kuri ubu bakaba baratangiye gutekereza gukora ibirori by’ubukwe bwabo.

Ku rundi ruhande, nubwo Lil G yemeje ko ari mu myiteguro y’ubukwe buzaba umwaka utaha, nta makuru menshi yabutangajeho.

Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G ni umwe mu basore batangiye umuziki bakiri bato, akaba yarakunzwe mu ndirimbo nka ‘Nimba umugabo’, It’s ok, Agaciro, n’izindi nyinshi.

Kuva mu 2022, Lil G yimukiye muri Pologne aho asigaye atuye
Urukundo rugeze aho ruryoshye hagati ya Lil G n'umukunzi we
Lil G yemeje ko ari mu myiteguro y'ubukwe n'umugore w'abana babiri wo muri Pologne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages