Dashima aganira na IGIHE yirinze kuvuga ingano y’impozamarira yahawe, ariko atangaza ko ibyo ari ukuri kandi ikibazo atari amafaranga ahubwo icyo kwishimira gihari, ari uwo mutima Lick Lick yagaragaje wo kwifuza gukemura amakimbirane y’igihe kirekire kandi agakemuka mu mahoro.
Ati “Ikibazo si n’amafaranga kuko ubu yaranabonetse, ahubwo icyo kwishimira gihari ni umutima wo kubasha gukemura amakimbirane y’imyaka 13, agashyirwaho iherezo mu mahoro.”
Mbabazi Isaac uzwi nka Lick Lick mu gutunganya indirimbo, ubwo yajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012, nibwo yari yagiye yambuye Dashim amafaranga angana na Miliyoni 1,5 Frw yari amaze guhabwa nk’igice cya mbere cy’umushinga bari bafatanyije wo gutangiza inzu itunganya umuziki.
Muri uwo mwaka nibwo Dashim yari atangiye kuririmba ndetse hari na zimwe mu ndirimbo ze zari zitangiye kumenyekana zirimo iyitwa ‘Gasaro ka Mama’ yakozwe na Lick lick, ‘Mabukwe’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Bakunda Umurambo’ n’izindi.
Ibijyanye na muzika byaje gukomwa mu nkokora no kuba umushinga yari afatanyije na Lick Lick wo gushinga Studio ikora umuziki uhagaze bitunguranye, nyuma y’uko Lick Lick amutengushye akamucika akajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dashim ntiyari abizi nyamara hari hashize igihe gito cyane amuhaye igice cya mbere cy’amafaranga y’umugabane we yanganaga na 1.500.000 Frw yo gutangiza uwo mushinga.
Icyo gihe inkuru yabaye kimomo ko Lick Lick yagiye atorokanye amafaranga ya Dashim, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mbere gato y’uko Lick Lick agaruka mu Rwanda mu 2022 ubwo yari atabaye umuhanzi Meddy wari wapfushije umubyeyi we, ari bwo yatangiye kwishyura Dashim uwo mwenda yagiye amufitiye, ndetse mu bihe bishije Lick Lick yishyuye uwo mwenda wose agerekaho n’impozamarira.
Dashim wabanje kuba umuhanzi w’indirimbo, nyuma yo gusoza kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru muri ICK (Institut Catholique de Kagbayi), yahise yiyegurira umwuga w’itangazamakuru, aho ubu amaze kubaka izina rinini mu Rwanda binyuze mu kiganiro Inzu y’Ibitabo akora kuri Radio 10 na TV 10, yakoreye ibitangazamakuru birimo City Radio, RADIO ONE, BTN TV n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!