00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lewis Hamilton yatangiye kwisanga mu muryango wa Kim Kardashian

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 February 2026 saa 04:09
Yasuwe :

Hongeye kugaragara ibimenyetso bishya bishimangira ko Lewis Hamilton yaba ari mu rukundo na Kim Kardashian, ndetse ko uyu musore yaba yaratangiye kwisanga mu muryango w’aba-Kardashians.

Ni amakuru ashingiye ku mashusho Kim Kardashian yashyize kuri Instagram we na barumuna be, Khloé Kardashian, Kylie Jenner bakora ’The Titanic Challenge’.

’The Titanic Challenge’ ni umwitozo umaze iminsi ukorwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bashaka kwigana ishusho yagaragaye muri filime ya Titanic, ya Jack na Rose bari ku bwato.

Muri aya mashusho, Kim Kardashian agerageza gukora uyu mwitozo ari kumwe na Khloé ariko ukamunanira. Mu majwi y’aba bamugira inama y’uburyo yawukora neza, humvikanamo n’irya Lewis Hamilton amubwira ati “sunika ushyizemo imbaraga”.

Uretse uyu mwitozo, muri aya mashusho bigaragara ko Kim Kardashian n’abavandimwe be baba bari mu byishimo, ndetse Lewis Hamilton akumvikana asekeramo inyuma, ibishimangira ko bombi baba bafitanye umubano wihariye, ndetse wamaze kumenyekana no mu muryango w’uyu mugore.

Lewis Hamilton ukomoka mu Bwongereza na Kim Kardashian ukomoka muri Amerika, batangiye kuvugwa mu rukundo mu minsi mike ishize.

Ni nyuma y’uko bagaragaye basohokanye i Paris mu Bufaransa, ndetse nyuma y’iminsi mike bakarebana umukino wa nyuma wa American Footbal, uzwi nka ‘Super Bowl’.

Lewis Hamilton na Kim Kardashian baherutse kugaragara barebana umukino wa ‘Super Bowl’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages