00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lady Gaga ashobora gucibwa miliyoni 100$

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 27 March 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Umuhanzikazi ubifatanya no gukina filime, Stefani Joanne, uzwi nka Lady Gaga, yajyanywe mu nkiko na sosiyete yitwa ‘Lost International’ imushinja gukoresha izina ‘Mayhem’ kuri album ye no myambaro atabiherewe uburenganzira.

Lady Gaga yarezwe mu rukiko rwa California ari na ho Lost International ifite icyicaro.

Iyi sosiyete ivuga ko yatunguwe no kubona Lady Gaga yarasohoye album yitwa ‘Mayhem’ ndetse akanayamamaza akoresheje n’ibirimo imipira biriho iki kirango nyamara ari icyabo.

Lost International yabwiye urukiko ko babonye uburenganzira ku kirango ‘Mayhem’ mu mwaka wa 2015.

Abunganira Lady Gaga mu mategeko bahakanye ibi birego, bavuga ko iki kigo gishaka kuzamukira ku izina rye.

Umwunganizi we witwa Orin Snyder ati “biteye agahinda ariko biranatangaje kubona umuntu uri kugerageza kuririra ku bigwi bye [Lady Gaga] akoresheje ikirego kidafite ishingiro ku izina Mayhem. Ibi ni ugushaka kwikubira byose no gukoresha nabi inzira z’ubutabera.”

Lady Gaga yasohoye iyi album ‘Mayhem’ ku wa 7 Werurwe 2025. Ni imwe muri album zikunzwe, ikaba iri mu z’imbere muri album 200 zikunzwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rutonde rwa ‘Billboard Hot 200’.

Izina Mayhem ryatumye Lady Gaga agezwa imbere y'ubutabera
Lady Gaga abinyujije mu munyamategeko we yavuze ko bashaka kuririra ku bigwi bya album ye ikunzwe na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .