Iyi ni nshuro ya kabiri aba babyeyi bombi batandukanye gusa ubu bahisemo kubigira ibanga bemeranya gufatanya kurera abana babiri bafitanye.
Bivugwa ko Kylie Jenner w’imyaka 25 na Travis Scott w’imyaka 31 bari bateguye kuzasangira ibiruhuko bisoza umwaka 2022 ariko ibi ntibyigeze biba.
Umwe mu nshuti z’uyu muryango yemeje aya amakuru abwira US Weekly ko Kylie Jenner na Travis Scott batandukanye nyuma yo kudasangira ibiruhuko bisoza 2022 binjira mu mwaka wa 2023.
Yagize ati “Kylie na Travis bongeye gutandukana, bari biteguye kuba bari kumwe mu biruhuko, gusa Kylie yabyisanzemo wenyine n’umuryango we. Ubu bemeranyije kuzafatanya kurera abana babyaranye.”
Mu bihe by’ibiruhuko bisoza umwaka wa 2022, Kylie Jenner yagaragaye ari kumwe n’abarimo Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber, Kendall Jenner na Anastasia Karanikolaou muri Colorado.
Aba bombi bigeze gutandukana mu 2019 gusa bongera kwiyunga mu 2020 bemeranya kubana ku nyungu z’umwana bari bafitanye dore ko Isi yari mu bihe bikomeye bya Guma mu rugo byatewe na COVID-19.
Mu myaka itandatu Kylie Jenner na Travis Scott bari bamaranye babyaranye abana babiri barimo umukobwa w’imyaka 4 bise Stormi Webster n’umuhungu bataraha amazina umaze amezi 11 avutse.
Bivugwa ko aba babyeyi bombi bamaze igihe badahura dore ko batigeze bitabira n’ibirori byo kwizihiza Noheli byateguwe n’umuryango w’aba Kardashian uvukamo Kylie Jenner.
Kylie Jenner na Travis Scott baheruka kugaragara bari kumwe mu ruhame mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 muri Miami aho uyu muraperi yari afite igitaramo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!