Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu butumwa bw’amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026.
Uyu mukobwa yabanje kwibutsa abamukurikira ko mbere y’uko akizwa yari umunyabyaha, ati “Mbere ntarakizwa nari imbata y’ibyaha byinshi, nari umusambanyi, kunywa inzoga, ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi byinshi. Ariko nyine Kristu aza guhindura ubuzima bwanjye. Ubu ndi icyaremwe gishya, umwana w’Imana ndetse ndi umuragwa w’ijuru.”
Uyu mukobwa wahaye ubutumwa ababaswe n’ingeso yahozemo yakomeje ati “Ikintu nifuje kubasangiza nanabwira abantu batarakizwa, waba warabaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, kwikinisha, ubutinganyi [...] ndagira ngo nkumenyeshe ko ibyo byose Kristu abasha kubihindura. Ahindura ubuzima bw’umuntu nawe ntamenye uko bigenda.”
Kwizera yagarutsweho cyaje ubwo hajyaga hanze amashusho ye n’abandi bakobwa bari gukora ibiteye isoni, icyo gihe bapimwe ibiyobyabwenge babibasangamo biba ngombwa ko bajyanwa kigo ngororamuco cy’i Huye.
Nyuma Kwizera Emelyne yaje gutungurana abatizwa mu mazi menshi ahamya ko ubuzima bwe bwahinduwe na Yesu Kristu ndetse ko atazasubira ukundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!