00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwirukanwa ku ishuri akigira umusirikare no gutereta umwana wa Musenyeri: The Ben muri Gen-Z Comedy (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 August 2026 saa 11:06
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2026, The Ben yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, aho abagitegura bizihizaga imyaka ine ishize batanga ibyishimo n’imyidagaduro ku bakunzi b’urwenya.

Muri iki gitaramo, The Ben yaganirije abacyitabiriye ku ngingo zitandukanye, ariko by’umwihariko anaboneraho gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.

The Ben yanaganirije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo, anaboneraho kubatera urwenya binyuze mu nkuru zo mu buzima bwe bwo hambere.

Yabajijwe ikintu cyamubayeho mu buto atajya yibagirwa, cyane cyane mu gihe yigaga ku ishuri rya Gahini aho yize ayisumbuye.

Yagize ati “Twagiraga itsinda twitaga Aba Blues ry’abana b’abahanga ariko bakunda gukubagana. Umunsi umwe naje kuzimya amatara y’ikigo, kandi hari ukuntu yari afatanye n’ay’ibitaro. Ubwo mba nzimije ibitaro n’ikigo. Baranyirukanye, ndagenda ngeze i Kayonza mpamagara umuyobozi w’ishuri nigize umusirikare. Navuze amagambo nk’atatu ya gisirikare, ahita ambwira ati abana ni abana, mureke agaruke. Ni nde wamwirukanye?”

Ku rundi ruhande, The Ben yavuze ko ikindi yari azwiho ku ishuri ari uko yagiraga amahirwe yo gutereta abana b’abayobozi b’ishuri.

Ati “Nagiraga amahirwe yo gutereta abana ba ba directeur. I Gahini abantu babizi, nari mfite umukobwa twakundanaga, mwiza cyane, witwa Mahoro. Mu bwana nagiraga amahirwe yo kubona ibintu byiza cyane.”

Uretse The Ben, iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyarwenya banyuranye, biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy, barimo Pirate, Umushumba, Muhindee wanakiyoboye, Lucky Baby, Kaduhire Kadudu, Rumi, Inkirigito Clement, Musa na MC Kandii n’abandi.

Ni igitaramo kandi cyaririmbyemo Bolingo Paccy, wanaboneyeho gutumira abakunzi b’umuziki we mu gitaramo afite ku wa 20 Kanama 2026, kizabera ahitwa Copenhagen Kicukiro.

Rumi ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri Gen-Z Comedy watanze ibyishimo
Inkirigito Clement yashimishije abitabiriye iki gitaramo cy'urwenya
Sonia Mutako ni umwe mu badakunze gucikwa na Gen-Z Comedy
Kaduhire Kadudu ni umwe mu bakobwa bake bihebeye ibyo gutera urwenya
The Ben yahageze kare abanza no kumva urwenya
Burikantu na Buringuni ntibakunze gutangwa muri Gen-Z Comedy
Gakuba Familly bakunzwe ku rubuga rwa YouTube bitabiriye iki gitaramo
Gakuba Family bafatanye ifoto y'urwibutso na The Ben
Fally Merci yizihizaga imyaka ine amaze ategura Gen-Z Comedy
Bolingo Paccy, wanaboneyeho gutumira abakunzi b’umuziki we mu gitaramo afite ku wa 20 Kanama 2026
Clapton Kibonge na Mama Sava bari mu baherekeje The Ben muri iki gitaramo
Pirate yahuye na The Ben bamenaho abiri nubwo muri 'Summer Country Tour' uyu munyarwenya atamworoheye
Umushumba nawe yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
Shizzo ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yari mu bitabiriye iki gitaramo
Ni ubwa mbere The Ben yari yitabiriye Gen-Z Comedy
The Ben yaganirije abitabiriye iki gitaramo kiri mu bikunzwe n'urubyiruko
The Ben yaboneyeho gusaba urubyiruko gucika ku nzoga zitujuje ubuziranenge
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo
The Ben yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Abafana ba The Ben ntibajya bamutenguha...
Ihema rya Camp Kigali ryari ryakubise ryuzuye muri iki gitaramo

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages