00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwihishira byanze, Lugumi agaragaza urwo akunda Alliah Cool

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 April 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Akuzuye umutima gasesekara ku munwa wa mugani w’Umunyarwanda. Uyu ni umugani wakwifashisha ushaka gusobanura ibiri kuba kuri Lugumi Saidi, umushoramari w’Umunya-Tanzania wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Alliah Cool.

Nyuma y’igihe Lugumi Saidi na Alliah Cool bavugwa mu rukundo ariko nta n’umwe urakomoza ku byabo, uyu mugabo kwifata byanze aca amarenga ko yihebeye uyu mugore w’Umunyarwandakazi.

Ibi Lugumi Saidi yabigarutseho ubwo yajyaga ahatangirwa ibitekerezo kuri konti ya Instagram ya Alliah Cool wari umaze gusangiza ifoto ye abamukurikira arangije agira ati “Rukundo rwanjye”.

Iki cyabaye ikindi kimenyetso cy’uko urukundo rwa Alliah Cool n’uyu mugabo rugeze aharyoshye.

Mu minsi ishize nibwo Lugumi yeruye ko yaba ari mu rukundo na Alliah Cool ubwo yajyaga kuri konti ye ya Instagram agatangira kujya ashyira utumenyetso tw’imitima ku mafoto y’uyu mugore.

Uretse ibyo, Lugumi udasanzwe akurikira abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga aherutse no gukurikira Alliah Cool kuri Instagram, ari na we rukumbi akurikiraho kuko ubusanzwe yakurikiraga konti y’ikigo cye gusa.

Nubwo wavuga ko ari ibimenyetso bica amarenga y’ibivugwa, yaba Lugumi Saidi na Alliah Cool ntawe uravuga ku mubano wabo.

Lugumi Saidi azwi cyane muri Tanzania nk’umucuruzi ukomeye ufite ikigo gicuruza intwaro, ni mu gihe Alliah Cool we uretse kuba umukinnyi wa sinema ukomeye mu Rwanda, ari n’umushabitsi kuri ubu ukorera ubucuruzi bwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Lugumi Saidi yarikocoye, ati "Rukundo rwanjye!"
Lugumi Saidi ni umushoramari ukomeye muri Tanzania
Alliah Cool amaze iminsi avugwa mu rukundo na Lugumi Saidi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages