Ku nshuro ya gatandatu ikinamico Romeo na Juliet yerekaniwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama. Iyi akaba ari nayo nshuro ya nyuma iyi kinamico yerekanywe mu Rwanda, nyuma y’aho izengurukiye Kigali, Muhanga na Huye.
Ikinamco Romeo na Juliet itanga isomo ku rubyiruko cyane abakundana, yeretswe Abanyarwanda mu rwego rwo gusobanurira urubyiruko, abato n’abakuze ko urukundo rw’ukuri bakwiye gukundana, kuko muri iyi kinamico umwe apfira undi kubera urukundo baba bakundana.
Romeo na Juliet inigisha ubumwe n’ubwiyunge ku banyarwanda hashingiwe ku rukundo nyakuri.
Tete Roca Divine (wamenyekanye mu ndirimbo “Ndabaza”), ari mu bakinnyi b’imena muri iyi kinamico, aho akina ari Julliet.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bashinzwe imitegurire y’iyerekanwa ry’iyi kinamico mu buryo bw’ikinamico, Nsengiyumva Lilian aganira na IGIHE yagize, ati “Ubona abantu babyishimiye kandi banyuzwe n’iyi kinamico, bigaragara ko baba bumvise isomo ririmo, dore ko abenshi ari urubyiruko”.



















TANGA IGITEKEREZO