Uko abakunzi b’ibirori baba biteguye iminsi y’ikiruhuko, ni nako ababitegura bataryama. Baba bamaze iminsi bahanganye no gutegura ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye kugira ngo abantu babone aho kwidagadurira.
The Ben muri Gen-Z Comedy
Kuri uyu wa 13 Kanama 2026, i Kigali hategerejwe igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, gitegerejwemo The Ben nk’umuhanzi w’umunsi, cyane ko cyanahuriranye n’ibirori byo kwizihiza imyaka ine ibi bitaramo bimaze bitegurwa.
Uretse The Ben, iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, kikazitabirwa n’abanyarwenya bakomeye, biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy.
Urban Boyz i Nyamata
Itsinda rya Urban Boyz ritegerejwe gukorera igitaramo cya gatatu mu Rwanda, by’umwihariko kuri uyu wa 14 Kanama, rikaba ritegerejwe mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Ni igitaramo biteganyijwe ko kizabera ahitwa Bugesera Dream Resort. Kwinjira mu myanya isanzwe ni amafaranga ibihumbi 10 Frw, mu gihe abashaka kwicarana ari batandatu mu myanya y’icyubahiro bazasabwa kugura ameza y’ibihumbi 150 Frw, bahabwamo n’icupa ry’umuvinyo.
Benediction Fashion Gala
Ku wa 15 Kanama 2026, mu Mujyi wa Kigali hategerejwe igikorwa cyo kumurika imideli, ‘Benediction Fashion Gala’, biteganyijwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo Emmy Vox na Tonzi.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera ahitwa Casa Italia i Nyarutarama. Kwinjiramo ni ibihumbi 25 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 50 Frw mu myanya isumbuyeho, ibihumbi 100 Frw muri VIP, mu gihe abantu batanu bashaka kwicarana ku meza imwe bazasabwa kwishyura ibihumbi 300 Frw.
Ruti Joël kuri Muhazi
Ruti Joël n’abahanga mu kuvanga imiziki bategerejwe mu gitaramo ‘Muhazi Lakeside Experience’, kizamara iminsi ibiri kuri Muhazi, aho bazataramira ahitwa Nyagasambu Realm Beach ku wa 15 no ku wa 16 Kanama 2026.
Mu bavanga imiziki bategerejwe muri iki gitaramo harimo Selecta Faba, DJ RY, DJ Infinity n’abandi banyuranye, barimo MC Tino uzaba ayoboye iki gitaramo.
Gashora Getaway
Abahanga mu kuvanga imiziki bagezweho mu Rwanda, barimo DJ Marnaud, Joxy Parker, DJ Higa n’abandi bafite amazina akomeye, bategerejwe mu gitaramo ‘Gashora Getaway’.
Iki gitaramo kizaba kiyobowe na Muyango Claudine, biteganyijwe ko kizabera ahitwa Ubumuntu Resorts i Gashora, ku wa 15 Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!