Stromae yatangiye umuziki akora injyana ya Hip Hop , yakoreshaga izina rya Opsmaestro, ubu yibanda cyane ku muziki wa Electronic music. Uyu muririmbyi utegerejwe n’ibihumbi by’abakunzi be i Kigali yavutse kuwa 12 Werurwe 1985.
Imwe mu ndirimbo zatumye aba icyamamara ni iyo yise ‘Alors on danse’, yanabaye igihe kirekire iya mbere mu gukundwa mu bihugu by’ i Burayi cyane cyane ibivuga ururimi rw’Igifaransa.
Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda witwa Rutare Pierre na nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver wo mu bwoko bw’aba-flamands.
Impine y’amateka ya Rutare
Rutare Pierre yavutse mu 1958, avuka mu muryango w’abana barindwi. Ni mwene Gabriel Gasamagera[sekuru byeruye wa Stromae], yavukiye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Kubera ibibazo bya Politiki byari mu Rwanda, Gabriel Gasamagera yafashe umwanzuro wo kwimurira umuryango we i Shyorongi ari naho Rutare yabaye imyaka myinshi.
I Shyorongi, ubuzima bwari bugoye, habaga imibu iryana kurusha inzuki, ni igice cyabarizwagamo inyamaswa z’inkazi ku buryo byari bigoye kuharerera.
Umwe mu muryango wa Rutare Pierre, yabwiye TNT ko se wa Stromae yize amashuri yisumbuye muri Collège de Rulindo ayasoreza mu Mujyi wa Kigali muri Collège St. André i Nyamirambo.
Ubwo Rutare yasozaga amashuri yisumbuye, murumuna we witwa Paul yapfuye amarabira bibabaza uyu mugabo wahise afata umwanzuro wo guhita ava mu Rwanda.
Rutare yarangije amashuri yiyushye akuya
Bigoranye cyane, mu 1978 Rutare Pierre ageze mu mwaka wa nyuma asoza ayisumbuye yahawe Pasiporo. Umuntu wese ntiyapfaga guhabwa urupapuro rw’inzira gusa kuri Rutare byabaye nk’igitangaza araruhabwa ndetse abona na Visa yo kujya mu gihugu cy’u Bubiligi.
Yeretse umubyeyi we ibyangombwa yari yabonye yiyushye akuya, anamusaba ko yamutera inkunga mu rugendo yari agiyemo, undi ntiyazuyaza.
Ageze mu Bubiligi, Rutare yasoje amashuri yisumbuye ahita akomeza muri Kaminuza yigenga aho yize mu ishami rya Civil Engineering and Architecture (Génie Civil et Architecture).
Yize kaminuza nta buruse ya Leta afite ndetse ni we wimenyeraga ikimutunga. Yize mu ngorane zikomeye abifashijwemo na se Gasamagera wari umuhinzi-mworozi wihagazeho i Shyorongi gusa benshi bamuhekenyeraga amenyo bamuziza ko ari umututsi.
Gasamagera yariryaga akimara kugira ngo umuhungu we abone uko abaho mu Bubiligi ndetse anatunge umuryango mugari yari afite mu Rwanda.
Mubyara wa Rutare ati “Ntibyari byoroshye kuba mu Bubiligi uri umunyeshuri wigenga. Yakoraga amanywa n’ijoro. Yigaga ku manywa nijoro agakora ibiraka , hari igihe yakoraga kuri station zinywesha ibinyabiziga[…] ntabwo yasinziraga, yarabimbwiye”
Rutare na Miranda bahuye bate?
Mu 1986 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza. Impundu zaravuze mu muryango, hakorwa ubusabane bukomeye cyane bishimira intambwe umwana wabo yateye.
Muri Werurwe 1985, Rutare Pierre n’umukunzi we Miranda Marie Van Haver bibarutse umwana w’umuhungu bamwita Paul Van Haver[Stromae]. Miranda na Rutare bahuriye i Buruseli bahuza urugwiro rwaje kuvamo urubuto [Stromae] rumaze kugira ibigwi ku Isi.
Icyahuje Rutare Pierre na Miranda nticyigeze kimenyekana byeruye, gusa ngo umunsi wa mbere bamenyanye Se wa Stromae yari akiri umunyeshuri wa Kaminuza atanga lisensi[essence] kuri station.
Stromae amaze kuvuka, Rutare Pierre yagarutse mu Rwanda kuko Gasamagera wari ugeze mu zabukuru yari amukeneye hafi ye. Ni we mwana we rukumbi wa Gasamagera wari warize amashuri menshi ari na we mujyanama we wa mbere.
Rutare, umwubatsi ufite ibigwi i Kigali
Mu 1988, Rutare yagarutse mu gihugu asanga ibibazo biracyari byose mu gihugu. Yashinze kompanyi ye bwite i Kigali yise “Bureau de Deux Génies” (B2G). Yakoreraga mu ntubako yitwa Kwa Bayingana ahakoreraga Ambasade ya Kenya mu Rwanda.
Imfura igenda nka se! Rutare wari intiti mu by’ubwubatsi n’ubugeni, yakoranye umurava n’ishyaka ryinshi mu guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange. Nubwo benshi batifuzaga ko atera agatambwe, Rutare yakoresheje ubumenyi yari afite mu gushushanya no kubaka nyinshi mu nyubako z’i Kigali.
Rutare yashushanyije anubaka Rond-point nini ya Kigali. Yasabye Umujyi wa Kigali kutazasenya iyo nyubako gusa byarangiye bisenywe.
Mu zindi nyubako Rutare yagizemo uruhare mu kubaka i Kigali, ziri ku Kimihurura no mu tundi duce tw’umujyi.
’Papaoutai’ ifitanye isano na Rutare?
Benshi bakeka ko Stromae atigeze amenya se ndetse ngo niyo mvano yatumye amuririmbira ‘Papaoutai’. Umwe mu muryango w’uyu muhanzi avuga ko bafashe ubutumwa bwe nabi ngo kuko Rutare yabasuraga kenshi Stromae akiri muto.
Ati “Abavuga ko yataye Stromae na nyina uyu mwana akivuka, siby. Rutare yakraga ingendo nyinshi mu Bubiligi ajya kubasura, byabaga bihenze icyo gihe ariko yajyagayo. Papaoutai bayibeshyeho, ntabwo ari byo Stromae yavugaga…”
Ahagana mu 1990, Miranda na Stromae ngo baje mu Rwanda ndetse bakiranwa urugwiro mu muryango wa Rutare i Shyorongi. Ntibamaze igihe kinini kubera indwara ya malariya yabibasiye. Aka gace kabagamo imibu myinshi cyane nk’uko uyu muvandimwe wabo abyemeza.
Miss Uwase Vanessa umwe muri babyara 20 ba Stromae
Rutare Pierre yaje gushakana n’undi mugore babyarana abana bane barimo Ibrahim Cyusa[uririmba mu itorero Inganzo Ngari], Kevin Rutare utuye i Luxembourg, Cynthia Rutare na Ornelle Rutare biga mu Bubiligi.
Cyusa umuhanzi w’indirimbo gakondo, avuga ko ari iby’igiciro kuba mukuru wabo agiye kugaruka ku ivuko kuhataramira. Ngo yari asanzwe avugana na Stromae kuri telefone gusa ntibyabaga kenshi kubera gahunda z’umuziki.
Stromae afite babyara be bagera kuri 20 mu Rwanda. Muri bo harimo Uwase Vanessa igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015. Ababyeyi ba Stromae na Vanessa ni ababyara.
Stromae ni mwene Rutare Pierre, Vanessa akaba umukobwa wa Jean-Marie Vianney Rubayiza. Aba bombi bafitanye isano rya hafi, ababyeyi babo [uwa Jean-Marie Vianney Rubayiza na Rutare] baravukana.
Rutare, umukinnyi ufite amateka muri Basketball i Kigali
Rutare yari umukinnyi ukomeye wa basketball kuva mu mashuri yisumbuye n’aho yize muri kaminuza. Yanakinnye mu makipe azwi mu Bubiligi mu myaka yahamaze.
Mu 1988 yakiniye ikipe ya basketball yitwaga Inkuba, iyi kipe yaterwaga inkunga na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Nyuma yaje gushing ikipe ye bwite yitiriye kompanyi ye ya B2G. Ni we wari umuyobozi wayo ndetse ni na we wayihaga inkunga.
Mu 1994, Rutare yishwe muri Jenoside byinshi mu bikorwa bye birapfapfana ndetse ni nabwo iyi kipe yasenyutse.
Benshi mu bakinnyi b’ikipe ye bahise bajya muri Espoir BBC. Bagenzi be bakinanye harimo umuyobozi wa Espoir na Gerard Ntwari[Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal].
Uko umwaka utashye, mu Rwanda haba irushanwa Memorial Gisembe ryo kwibuka Emmanuel Gisembe, Rutare na bagenzi babo bazize Jenoside .
Sekuru wa Stromae avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda
Gasamagera[sekuru wa Stromae] yavutse mu 1924, i Bumbogo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka myinshi mu mihanda y’igihugu mu 1960 ubwo yakoraga muri MINITRAP[ubu ni Minisiteri y’Ibikorwa Remezo].
Gasamagera yari umugabo w’umunyabwira akagira umurava mu kazi ndetse benshi bamufatiragaho urugero nk’inyangamugayo. Abaturage bo mu yahoze ari Segiteri Nzove muri Shyorongi, baramukundaga bakanakunda kumuvuga ibigwi.
Gasamagera aza ku isonga mu bagabo b’ibigwi batumye benshi babona imbereho i Shyorongi. Yari umuhinzi-mworozi wakoreshaga abakozi bagera kuri 300.
Nyuma y’imyaka irenga 21 Gasamagera na Rutare batabarutse, umwana wabo Stromae agiye kuza gukorera igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali. Hitezwe abafana basaga ibihumbi 15 kuri Stade ya ULK kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015.



















TANGA IGITEKEREZO