Usibye kwirukanwa muri Citymaid, indi nkuru yavugwaga cyane kuri uyu mukobwa muri iyi minsi ni uko aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we Ndayikingurukiye Fleury uzwi nka Legend.
Bahavu yavuze ko yumvikanye n’abo bakoranaga ko ava muri Citymaid ariko atamenye aho ibyo kwicwa byavuye.
Yagize ati “Sinzi uburyo nabivugamo, kunyica muri filime ntabwo byanshimishije kuko ntabwo byari mu byo twumvikanye, nanjye nabibonye gutyo.”
Yakomeje avuga ko yari yumvikanye n’ubuyobozi bwa Filime ya Citymaid ko batandukanye ndetse agiye hanze wenda akazagaruka cyangwa ntagaruke.
Uyu mukobwa asanga ibyabaye ababikoze batarabitekerejeho cyane ariko mu by’ukuri ntibyamushimishije.
Ati “Ririya joro abantu benshi baraye bambaza niba koko ndi muzima, uwo mutima wo kunyica wo rwose ntabwo byanshimishije.”
Bahavu ashimira cyane ubuyobozi bwa Citymaid ibyo bamufashije, akazamura izina rye mu ruhando rwa sinema.
Yakomeje ati "Ndabashimira cyane, bamfashe ntazwi, nigiyemo byinshi yewe n’ibyo nkora ni ibyo nahigiye. Ariko ndabagaya yuko banyishe, hari ukundi bari kubigenza ariko ntibanyice.”
Nyuma yo kuva muri Citymaid ahugiye mu kunoza filime ye ’Impanga’
Nyuma yo gusoza urugendo rwe muri Citymaid ubu imbaraga za Bahavu zose yatangaje ko agiye kuzishyira kuri filime ye yise “Impanga”.
Avuga ko yatunguwe no gusanga filime ye Impanga ifite abakunzi benshi kandi ’abafana batweretse ko badushyigikiye.’
Ati ”Byose tubikorera abafana kandi nabo banyereka ko banshyigikiye, ndabakunda cyane rwose. Nibo banteye imbaraga nyuma yuko nari nishwe muri Citymaid banyeretse ko banshyigikiye nanjye biranyubaka.”
Bahavu yavuze ko muri filime ye Impanga ari kurwana n’uburyo buri cyumweru abakunzi bayo bajya babona ebyiri mu gihe kuri ubu babona imwe gusa.
Uko yabeshywe ko agiye kwifotoza agashiduka yambitswe impeta
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta n’umukunzi we bamaranye imyaka ine amusaba ko yazamubera umufasha undi nawe arabyemera.
Ni ibirori byahuriranye n’umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko icyakora bikorwa mu ibanga rikomeye.
Ati “Nari mfite Umunsi mukuru w’Amavuko, umukunzi wanjye yanyumvishije ko ntagomba gukora umunsi mukuru bitewe n’ibihe turimo ndetse n’uburyo dufite akazi kenshi.”
Bahavu wari ubizi neza ko nta munsi mukuru ari bukore, yasabwe n’umukunzi we ko uwo munsi bakwifotoza amafoto.
Ati ”Yanjyanye kwisukisha ndetse tujyana aho twagombaga kwifotoreza, nkihahinguka natunguwe cyane no kwisanga mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yanjye. Uko nagiye gusuhuza abavandimwe banjye we yarancitse nshiduka mu kwigira imbere nsanze yateguye kunyambika impeta.”
Bahavu avuga ko yari amaze igihe aganira n’umukunzi we kuri gahunda zo kubana ku buryo igihe icyo aricyo cyose yashoboraga kumwambika impeta, ntatungurwe.
Ati ”Twari tumaze igihe dupanga ubukwe, nari mbizi ko yanyambika impeta igihe cyose gusa ntabwo nari nzi ko ari iki gihe numvaga ko ari ibintu bishobora kuzaba nko mu mezi abiri cyangwa atatu.
Uyu mukobwa yahishuye ko ubukwe bwabo buteguye muri uyu mwaka wa 2020 nubwo atigeze ashaka kuvuga itariki cyangwa ukwezi buzaberaho.
Usanase Bahavu Jeannette na Ndayikingurukiye Fleury uzwi nka Legend bamenyanye mu 2015 ariko batangira urugendo rwaganishije ku gutangira umushinga wo kubana mu 2016.
Ikiganiro na Bahavu Usanase Jeannette
Reba agace ka Filime Impanga gaheruka gusohoka



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!