Miss Hyllen Legré wo muri Cote d’Ivoire ni we wegukanye ikamba akaba yahigitse abakobwa 12 yari ahanganye na bo. Iri rushanwa ry’ubwiza riba buri myaka ibiri, rigahatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye.
Mu mwaka wa 2013 ikamba ryegukanywe n’Umunyarwandakazi Miss Kayibanda Mutesi Aurore na we wari witabiriye ibirori byo gutora uwamusimbuye byabaye mu ijoro ryo ku itariki 21 Nyakanga 2015 muri Congo Brazaville ahitwa Palais des Congrès.
Abakobwa bahataniye iri kamba bari bahagarariye ibihugu birimo Bénin, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Centrafrique, Rwanda, Congo- Brazzaville, RDC, Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée Conakry, Mali na Tchad.
Ikamba ryegukanywe n’umukobwa wo muri Côte d’Ivoire iba inshuro ya kabiri mu nshuro umunani rimaze kuba iki gihugu cyegukana ikamba. Undi mukobwa witwa Murielle Nanié na we yegukanye iri kamba mu myaka irindwi ishize.
Igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa wo muri Guinée Conakry witwa Mama Aïsata Diallo w’imyaka 19 naho umukobwa wo muri Gabon Christine Pitty w’imyaka 22 aba igisonga cya mbere.
Nyuma yo kwambikwa ikamba, Miss Hyllen Legré yanditse kuri Facebook agira ati “Mfite ishimwe rikomeye ryo kuba bamenyesha ko nambitswe ikamba rya Miss FESPAM 2015! Nk’uko Murielle Nanié yabigenje mu myaka irindwi ishize: Côte d’Ivoire yongeye gutsinda. Nshimiye abakobwa bose twari duhanganye, nkanashimira ibisonga byanjye, Miss Gabon na Miss Guinée”



















TANGA IGITEKEREZO