Bivugwa kwishi, aho bamwe bavuga ko abatunganya umuziki mu Rwanda baba basesagura cyangwa se bashora ayo bakoreye mu biyobyabwenge, ariko nyamara bo siko babibona. Bigaragara ko mu Rwanda abahanzi barushaho gukizwa n’umuziki nyamara abawutunganya bo bagakomeza gukena.
Aganira na IGIHE, kuri iki kibazo, Nsabimana uzwi ku izina rya First Boy yavuze ko abantu bakeka ko baba bakoreye akayabo nyamara bo baba bakoreye amafaranga make, nayo aba agomba gusaranganywa nab a nyir’amazu atunganyirizwamo izo ndirimbo.
Yagize ati “Ubundi muri studio nka Ibisumizi, indirimbo y’amajwi tuyikorera ibihumbi mirongo itandatu (60,000Rwf) cyangwa se mirongo itanu (50,000Rwf) kuri promotion”.
Yongeraho ati “Twebwe abatunganya indirimbo turakora ariko ntabwo tubonera amafaranga rimwe n’iyo tuyabonye tuyakemuza byinshi harimo kuyaguramo imyambaro itandukanye, imyenda, inkweto, ingofero n’ibindi
byinshi byiza kandi bihenze”.
Ati “Njye iyo ngiye mu isoko mpaha mpenzwe kubera ko mba nshanka kwambara bigezweho nk’umuntu ukorera abahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda ngomba kwambara neza kugira ngo bampe agaciro nyako kandi ntitwakwiyibagiza ko uwambaye neza agaragara neza”.
Abatunganya indirimbo bavuga kandi ko amafaranga yabo batayasesagura nk’uko bikunze kuvugwa. First Boy yagize ati “Ku ruhare rwanjye nkora nizigama kugira ngo mu gihe ntabonye akazi nkomeze mere neza nta kibazo mfite cyaba icyo kurya cyangwa icyo kunywa nkakibona kandi nkakibonere igihe nyacyo, nababwira ko amafaranga tubona arayo gukemuza byinshi dore ko akenshi atazira rimwe akajya kuza umuntu yarangije kuyabarira”.
Feezy, nawe utunganyiriza indirimbo muri studio ya Unlimited Record Studio yungamo agira ati “Uko badukeka siko tumeze; abenshi bazi ko turi abaherwe kubera gukora umuziki, ntabwo turi abaherwe ahubwo dukora kugira ngo tuzabe abaherwe. Unlimited dukorera akenshi abahanzi bakizamuka aho abenshi baza ari ugusaba ubufasha mu rwego rwo kubatera inkunga hari abo dukorera ku buntu, abandi tubaca amafaranga make rimwe na rimwe nayo ntibayatangire igihe nyacyo”.
Yongeraho ko kugira ngo abatunganya umuziki bazawuvanemo inyungu nk’abhanzi bikirimo imbogamizi, agira ati “Umuziki nyarwanda turacyawubaka nk’abawukoreramo, inyungu tuwukuramo ntabwo ari nyinshi gusa amafaranga tuwukoreramo akenshi tuyakemuza byinshi”.
Abatunganya umuziki basaba ko amasosiyete atera inkunga ibikorwa bya muzika mu Rwanda yarushaho kwiyongera kuko bifasha abawukora mu ngeri nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO