00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Ama G yahisemo Gahongayire nka ‘marraine’ w’umugore we?

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 October 2017 saa 11:41
Yasuwe :

Hakizimana Amani [AmaG The Black] aritegura gushyingiranwa imbere y’Imana n’umukobwa witwa Uwase Liliane bamaze igihe bakundana, ubukwe buzaba bidatinze.

Uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Akarima k’Igikoni’ iri mu zo mu njyana ya Hip Hop zikunzwe cyane mu Rwanda ari mu myiteguro yo gusezerana na Uwase Liliane.

Mu kiganiro na IGIHE, Ama G The Black yemeje ko ubukwe bwe na Uwase Liliane “buzaba muri iyi minsi”, ariko yirinze kwerura ngo avuge itariki n’ukwezi buzatahira. Ibijyanye no gufata irembo nabyo ngo “bizaba muri iyi minsi” gusa hari amakuru ahamya ko uyu muhango warangiye.

Ama G The Black yasobanuye ko ageze kure imyiteguro y’ubukwe ndetse ngo yamaze gutoranya Aline Gahongayire ko ari we ugomba kuzaba ‘Marraine’ w’umugore we ‘kubera umubano ukomeye bafitanye’.

Yagize ati “Aline Gahongayire twarahuje, nari nsanzwe mukunda mu ndirimbo ze, namubonyemo umuntu ufite ibitekerezo bizima. Namusabye ko yaba marraine w’umugore ngiye kurushingana na we ntiyatindiganya ahita yemera; ni umuntu umba hafi cyane ndetse ashyigikiye umuryango ngiye gushinga”.

Yongeyeho ati “Mukundira cyane ukuntu yiteje imbere binyuze mu muziki kandi akaba ananyubaka muri byinshi. Muri make aranshyigikira cyane kandi nanjye nkumva ko ngomba kugumana na we…”

Ama G The Black n’umukobwa bagiye kurushingana ngo bazasezeranira mu idini ya Islam. Uyu muraperi yari asanzwe abarizwa muri iri dini naho umukobwa akaba umukirisitu.

Yavuze ko bamaze kunga ubumwe bemeranya ko bazereka Imana urugo rwabo biciye muri Islam. Ati “Ibyo twarangije kubihuza, niba waravutse iwanyu muri abayisilamu ntabwo bivuze ko ugomba kuzarongora umuyisilamu, habaho ibiganiro hagati mu miryango natwe rero ibyo byarabaye kandi byagenze neza”.

Yabajijwe ukuntu Gahongayire azabasha kuba marraine w’abageni bazasezeranira muri Islam kandi ari umukirisitu, Ama G asubiza agira ati “Tuzasezeranira muri islam ariko ibindi by’imihango y’ubukwe bizaba bisanzwe […] si ngomba ko marraine azaza aho dusezeranira”.

Ama G na Uwase bagiye kurushinga

Ama G na Liliane bamaze iminsi bitegura ubu bukwe ndetse ngo bidatinze bazaba umwe imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Ati “Imyiteguro tuyigeze kure, ubu icyo dushyize imbere ni uguhuza imiryango yombi ikaba umuryango umwe”.

Ama G amaze igihe gito atangaje byeruye ko akundana na Uwase Liliane yamweretse inshuti ze ku mugoroba wo kuwa 4 Nyakanga 2017 mu birori by’isabukuru y’imyaka 26 yari amaze avutse.

Umuraperi Ama G The Black yavuze ko yahisemo Gahongayire nk'umugore 'ufite ibitekerezo byiza'
Ama G witegura kurushinga yatangaje ko yahisemo Gahongayire nka ‘marraine’ w’umugore we
Gahongayire ni we uzaba marraine w'umukobwa Ama G agiye kurongora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages