Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 28 Kanama 2022. Uretse Rusine, abandi bazataramira abakunzi be barimo Nkusi Arthur, Clapton Kibonge, Fally Merci, Joshua, Zaba Missedcall na Ambasaderi w’abakonsomateri.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali bizaba ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 15,000 Frw muri VVIP.
Rusine yateguye iki gitaramo nyuma y’imyaka itanu atangiye gusetsa nk’umwuga.
Uyu musore yinjiye mu bijyanye no gusetsa mu 2018 anyuze muri Seka Rising Star, irushanwa ryashakishaga abanyempano bashya bakundaga gutarama mu birori bya Seka Live na Seka Festival.
Rusine wari mu biganza bya Arthurnation, mu 2020 yaje guhura na Clapton Kibonge batangira gukorana muri sinema bahereye muri filime bise Umuturanyi, ariko izina rye ryarushijeho kwamamara ubwo bakoraga iyitwa ’Mugisha na Rusine’.
Biragoye ko muri iyi minsi hari uwategura igitaramo cy’urwenya agasohora impapuro zicyamamaza zitariho Rusine usigaye ari n’umunyamakuru wa Power FM.
Uyu musore ubusanzwe ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho yiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu. Asigaje umwaka umwe ngo arangize icyiciro cya kabiri cya kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!