00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya mbere, Alex Dusabe agiye gutaramira i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 January 2026 saa 08:57
Yasuwe :

Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Kigali ubwo yizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, Alex Dusabe yateguje igitaramo yise ‘Umuyoboro Concert’ ateganya gukorera mu Bubiligi.

Ni igitaramo Alex Dusabe ateganya gukorera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 4 Mata 2026. Azafatanya n’abahanzi barimo Rene Patrick na Agasaro Tracy.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alex Dusabe yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira i Burayi ku nshuro ye ya mbere mu myaka 25 amaze mu muziki.

Alex Dusabe ahamya ko bigenze neza buri bihe bya Pasika yajya aba afite igitaramo akorera i Burayi mu rwego rwo kwegerana n’abakunzi be bahatuye.

Ati “Turi mu myiteguro kandi nibaza ko nta kabuza bizagenda neza hamwe n’Imana.”

Alex Dusabe yavuze ko kuva yatangira umuziki ari ubwa mbere agiye gukorera igitaramo i Burayi ari na yo nshuro ye ya mbere azaba ahageze.

Yongeyeho ko hari inshuro nyinshi yabigerageje gusa ntibikunde kubera impamvu zitandukanye.

Alex Dusabe uri mu bahanzi bamaze igihe barubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse gukorera i Kigali igitaramo cy’amateka ubwo yizihizaga imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Ni igitaramo yise “Umuyoboro 25 Concert’’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, ku wa 14 Ukuboza 2025.

Bw mbere, Alex Dusabe agiye gukorera igitaramo i Burayi
Alex Dusabe ari gukora ibitaramo byo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages