Ku myaka 63 Bushayija Pascal agiye gukora ubukwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Mata 2020 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Bushayija Pascal w’imyaka 63 agiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka 19 ishize umugore we wa mbere babyaranye abana babiri b’abakobwa yitabye Imana.

Bushayija Pascal yavuze ku makuru yo kurushinga nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Nzaririmba”. Ni indirimbo yubakiye ku nkuru y’umukobwa w’inshuti ye watewe inda n’umugabo akamwihakana bityo akagira agahinda gakomeye katumaga ahora yigunze.

Ati "Wenda yaje no kumera neza cyane ariko icyo gihe yari yahuye n’ikibazo ubona ahora yigunze rero wumva ko ngerageza kumuhoza mubuza kubaho yigunze.”

Uyu muhanzi ukomeje ibikorwa by’umuziki, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus gisa n’icyitambitse imishinga ye irimo n’uwo kurushinga.

Ati ”Iyo hativangamo ibi bya Coronavirus nari ndi kubipanga, umugore arahari rwose twarabiganiriye ariko nyine urabona ibi byago bibyivanzemo iyaba byarangiraga.”

Bushayija yavuze ko uwo bagiye kurushinga bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo.

Yakomeje ati ”Twarahuye turaganira dupanga ingingo yo kubana turemerana ndashima nawe arashima. Mu minsi iri imbere nibwo twabiteguraga, nitugira amahirwe iki cyorezo kikava mu nzira nzakomeza gahunda ariko kigihari urabona ko bitashoboka.”

Uyu mugabo wari warashatse umugore wa mbere mu 1990 akaza kwitaba Imana mu 2001 yongeye gukunda ahagana mu 2008 icyakora nyuma y’imyaka nk’itatu uwo bari bakundanye ntibyakunda ko babana.

Yahishuye ko umukunzi we mushya ari umugore nawe bahuje amateka cyane ko nawe umugabo we yitabye Imana bityo bakaba bagiye gufatanya mu rugendo rw’ubuzima.

Mu 1990 ubwo yashakaga umufasha bwa mbere Bushayija avuga ko yari akuze afite imyaka 33. Ati ”Byatewe nuko nagiye mpemukirwa n’abakobwa barenga batatu, buriya ni uko abantu bazi Elina gusa ariko nagiye mpemukirwa n’abakobwa benshi bituma ntinda gushaka.”

Umugore wa mbere wabanye na Bushayija yitabye Imana amusigiye abana babiri batoya, aha akaba atarahise ashaka mu rwego rwo kubanza kubitaho no kubarera.

Bushayija Pascal ni umwe mu banyabugeni bafite ibigwi bihambaye mu gukora ibishushanyo biryoheye ijisho, byanamuhesheje amasoko akomeye yo gukora impano zagiye zigenerwa abanyacyubahiro batandukanye.

Ni we wakoze ibishushanyo birimo impano Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magufuli ubwo yasuraga Tanzania muri Mutarama 2018.

Ni we wakoze igihangano Perezida Kagame yahawe n’Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyabugeni, Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.

Ni byinshi yakoze byamuhesheje amafaranga abarirwa muri miliyoni amagana mu myaka irenga 35 amaze ari umunyabugeni.

Yihariye ku gukora ibihangano bigaragaza umuco Nyarwanda, akanakoresha ibarizo ry’ibiti bitandukanye mu kongera ubwiza bw’ibyo akora.

Reba ikiganiro twagiranye na Bushayija Pascal

Reba indirimbo nshya "Nzaririmba" ya Bushayija Pascal

Bushayija Pascal avuga ko agiye gushaka nyuma yuko umugore we wa mbere yitabye Imana mu 2001
Bushayija Pascal agiye gukora ubukwe afite imyaka 63

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .