Ku myaka 37, Umuraperikazi w’Umunyamerika, Onika Tanya Maraj wamenyekanye nka Nicki Minaj yibarutse imfura ye n’umugabo we Kenneth Petty.
Amakuru aturuka i Los Angeles, aho bivugwa ko Nicki Minaj yibarukiye imfura ye, arahamya ko uyu muhanzikazi yabyaye ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020.
Amakuru yo kubyara k’uyu muraperikazi yaje nyuma y’igihe gito cyane atangaje ko atwite, cyane ko muri Nyakanga 2020 aribwo yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ye.
Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty basezeranye mu mpeshyi y’umwaka ushize. Icyakora babanje kubigira ibanga amezi make kugeza ubwo uyu muhanzikazi yasohoye amafoto.
Bakoze ubukwe nyuma y’umwaka umwe bemeje ko bakundana, mu 2018 nibwo Nicki Minaj n’umugabo we bemeje urukundo rwabo binyuze ku rukuta rwa Instagram.
Mu 2019 Nicki Minaj yari yabwiye abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ko agiye gutangira kugenza make mu muziki kugira ngo agire umwanya wo kwita ku muryango we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!