00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Polisi yasabwe iperereza ku mafoto y’ubwambure bw’umwe mu bagize Blackpink

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 4 October 2022 saa 06:48
Yasuwe :

Polisi yo muri Koreya y’Epfo yasabwe gukora iperereza ku muntu washyize hanze amafoto agaragaza ubwambure bw’umuhanzikazi Jennie Kim ubarizwa mu itsinda ry’abahanzikazi rya Blackpink rikunzwe muri iki gihe mu muziki wa K-pop.

Aya mafoto agaragaza uyu muhanzikazi yambaye ubusa bwa mbere yasakajwe ku mbuga zirimo Twitter na Telegram.

YG Entertainment, sosiyete ireberera inyungu iri tsinda rya Blackpink yavuze ko Jennie yahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kwinjirirwa mu buzima bwe bwite, bityo Polisi ikwiye gukurikirana ikamenya umuntu wakwirakwije ariya mafoto kandi agafirwa ibihano bikomeye.

YG yasabye abakunzi b’umuziki w’iri tsinda kureka gukomeza guhererekanya aya mafoto nabo bitazabagiraho ingaruka dore ko hari konti ebyiri zimaze guhagarikwa kubera ayo mafoto.

Iyi sosiyete isezeranya ko uzagaragara ko ari we nyirabayazana azafatirwa ibyemezo byose bishoboka mu rwego rw’amategeko.

Andi mashusho yabujijwe ni agaragaza uyu muhanzikazi Jennie Kim yasohokanye na V ubarizwa mu itsinda rya BTS ryo muri Koreya y’Epfo nyuma y’uko hari amakuru avugwa ko aba bombi baba bakundana.

Big Hit Music, sosiyete ireberera inyunga z’itsinda BTS ivuga ko amakuru yatangajwe ku mubano wa V na Jennie Kim ari ibinyoma abakomeza kuyasakaza bizafatwa nk’ inyandiko zisebanya.

Jennie Kim ubarizwa mu itsinda rya Blackpink hashize iminsi amafoto y'ubwambure bwe ashyizwe hanze
Blackpink ni rimwe mu matsinda agezweho muri Koreya
Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko Jennie Kim wa Blackpink na V wa BTS baba bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages