00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibishoboka ko twazakora igitaramo cyo kwishyuza - Sibomana uyobora Siloam Choir iri mu zikunzwe muri ADEPR

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2026 saa 10:34
Yasuwe :

Mu gihe abahanzi benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahagurukiye gukora umuziki ubabyarira inyungu, Umuyobozi wa Siloam Choir iri mu zikomeye muri ADEPR we yarahiye ko batazigera bakora igitaramo cyishyuza abakunzi babo.

Ibi Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yabigarutseho nyuma y’igitaramo baherutse gukora cyo kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze.

Iki gitaramo kwinjira byari ubuntu ibyatumye Camp Kigali aho cyabereye huzura, benshi bakibaza impamvu iyi korali itishyuza kandi ikunzwe bikabayobera.

Nyuma y’iki gitaramo yabajijwe niba badateganya gutangira gukora ibitaramo byishyuza cyane ko ubwitabire bwari hejuru, ashimangira ko bitari mu ntego zabo.

Ati "Niba hari icyo twakora ngo umuntu areke ibyaha twagikora uko cyaba kimeze cyose. Nta na rimwe tuzigera twishyuza amafaranga yo kwinjira mu gitaramo cyacu. Ntibishoboka ko twazakora igitaramo cyo kwishyuza. Twatanga icyo dufite cyose tukageza ubutumwa bwiza kuri bose. N’iyo byasaba ko dutanga miliyoni imwe kuri buri muntu kugira ngo ave mu byaha, bibaye ari cyo bisaba, twabikora."

Siloam Choir iri mu zikomeye muri ADEPR iherutse kuzuza abantu muri Camp Kigali, ahabereye igitaramo "Ndi Uwa Kristo" banizihirijemo imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa.

Mu gitaramo kandi hagaragaye abahanzi bakomeye nka Jado Sinza na Bosco Nshuti, bamwe mu banyuze muri iyi korali, bayoboye zimwe mu ndirimbo, ibintu byakiriwe neza n’abari bahari.

Siloam Choir yatangiye nk’itsinda ry’abanyamasengesho mu 1996, mbere yo kwitwa Siloam Choir mu 1998 no gutangira umurimo wo kuririmba.

Siloam Choir isanzwe iririmbamo Bosco Nshuti wabafashaga gutera indirimbo
Jado Sinza ni umwe mu bahanzi bakuriye muri iyi korali
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, na we yitabiriye iki gitaramo
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages