00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless na Urban Boyz bahanganye na Jaguar, Diamond, Eddy Kenzo….muri HM Awards

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 December 2014 saa 04:30
Yasuwe :

Abahanzi nyarwanda Knowless Butera na Urban Boyz bahatanye mu cyiciro kimwe n’ibyamamare mu muziki muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihembo bya HiPipo Music Awards bizatangirwa muri Uganda muri Gashyantare 2015.
Nk’uko byatangajwe na HiPipo Limited ari nayo itegura itangwa ry’ibi bihembo , mu byiciro 34 bihatanirwa hagaragaramo abahanzi 2 bo mu Rwanda na bwo bakaba bari mu cyiciro kimwe cya East Africa Super Hit.
Knowless Butera na Urban Boyz bo mu Rwanda bahanganye na (…)

Abahanzi nyarwanda Knowless Butera na Urban Boyz bahatanye mu cyiciro kimwe n’ibyamamare mu muziki muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihembo bya HiPipo Music Awards bizatangirwa muri Uganda muri Gashyantare 2015.

Nk’uko byatangajwe na HiPipo Limited ari nayo itegura itangwa ry’ibi bihembo , mu byiciro 34 bihatanirwa hagaragaramo abahanzi 2 bo mu Rwanda na bwo bakaba bari mu cyiciro kimwe cya East Africa Super Hit.

Knowless Butera na Urban Boyz bo mu Rwanda bahanganye na Diamond(Tanzania), Jaguar(Kenya), Eddy Kenzo(Uganda), Sauti Sol(Kenya), Bebe Cool(Uganda), na Ommy Dimpoz(Tanzania).

Indirimbo ‘Baramushaka’ ni yo yahaye Knowless amahirwe yo kugaragara kuri uru rutonde naho Urban Boyz bakaba binjiyemo ku bw’indirimbo ‘Tayali’ bakoranye na Iyanya.

East Africa Super Hit

• Tayali – Urban Boys Ft Iyanya
• Sitya Loss – Eddy Kenzo
• Ndagushima – Ommy Dimpoz
• Number One – Diamond Platnumz
• Nishike (Touch Me) – Sauti Sol
• Love You Everyday – Bebe Cool
• Kioo – Jaguar
• Baramushaka – Knowless

Baramushaka ya Knowless yasohotse kuri album ye ya kabiri yise ’Butera’ naho Urban Boyz ikaba yaritiriye indirimbo yabo ‘Tayali’ album yabo ya gatanu izajya hanze mu gitaramo aba bazakorera mu Mujyi wa Bujumbula ku itariki ya 31 Ukuboza 2014.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages