Abahanzi nyarwanda Knowless Butera na Urban Boyz bahatanye mu cyiciro kimwe n’ibyamamare mu muziki muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihembo bya HiPipo Music Awards bizatangirwa muri Uganda muri Gashyantare 2015.
Nk’uko byatangajwe na HiPipo Limited ari nayo itegura itangwa ry’ibi bihembo , mu byiciro 34 bihatanirwa hagaragaramo abahanzi 2 bo mu Rwanda na bwo bakaba bari mu cyiciro kimwe cya East Africa Super Hit.
Knowless Butera na Urban Boyz bo mu Rwanda bahanganye na Diamond(Tanzania), Jaguar(Kenya), Eddy Kenzo(Uganda), Sauti Sol(Kenya), Bebe Cool(Uganda), na Ommy Dimpoz(Tanzania).
Indirimbo ‘Baramushaka’ ni yo yahaye Knowless amahirwe yo kugaragara kuri uru rutonde naho Urban Boyz bakaba binjiyemo ku bw’indirimbo ‘Tayali’ bakoranye na Iyanya.
East Africa Super Hit
• Tayali – Urban Boys Ft Iyanya
• Sitya Loss – Eddy Kenzo
• Ndagushima – Ommy Dimpoz
• Number One – Diamond Platnumz
• Nishike (Touch Me) – Sauti Sol
• Love You Everyday – Bebe Cool
• Kioo – Jaguar
• Baramushaka – Knowless
Baramushaka ya Knowless yasohotse kuri album ye ya kabiri yise ’Butera’ naho Urban Boyz ikaba yaritiriye indirimbo yabo ‘Tayali’ album yabo ya gatanu izajya hanze mu gitaramo aba bazakorera mu Mujyi wa Bujumbula ku itariki ya 31 Ukuboza 2014.



















TANGA IGITEKEREZO