Umuhanzi KNC yashyize ahagaragara amashushoy’indirimbo ye nshya yise “Ngwino Remix”, yari yaragiye gukorera i Burundi.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu majwi na Producer Junior Multisystem, naho mu mashusho itunganywa na K Gilbert, bombi bo muri Bridge Records.
Aganira na IGIHE, Dj Theo wakurikiraniye hafi iby’itunganywa ry’iyi ndirimbo yavuze ko ikoranye ubuhanga kandi irimo umwihariko w’ibikoresho bihenze kandi bigezweho biri gukoreshwa muri iki gihe na Touch Video yo muri Bridge Record.
Yongeraho kandi ko ahantu yakorewe ari heza cyane kandi hatari hamenyerewe mu mashusho y’indirimbo zo mu Rwanda, ari nayo mpamvu KNC yahisemo kujya i Burundi kuhashakisha.
Uyirebye ubona icyeye kandi inogeye ijisho nk’uko KNC yari yabisezeranyije abakunzi be.
Iyi ndirimbo iratangira kwerekanwa kuri Televiziyo y’u Rwanda n’ahandi hantu hatandukanye hareberwa amashusho y’indirimbo nshya z’inyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO