Kizito Mihigo yishimiye imigendekere y’amasomo ya muzika yahaye abanyeshuri mu biruhuko

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 7 Kanama 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kizito Mihigo yatangaje ko amasomo yiyemeje kujya aha abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye mu bihe by’ibiruhuko yarangiye neza.

Muri iki kiruhuko gito cy’amashuri, Kizito Mihigo yatangiye kwigisha umuziki abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Mujyi wa Kigali.

Amasomo yatangiwe muri Centre Christus i Remera no muri Camp Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kizito yatangaje ko yatangiranye n’abanyeshuri 51, akizera ko mu biruhuko bitaha bazagenda biyongera.

Yagize ati: “Abantu benshi bashatse kwandikisha abana babo amasomo ageze hagati, tubagira inama yo kuzatangirana n’abazaza mu gihembwe gitaha.”

Muri iki kiruhuko kigufi, Kizito avuga ko yahaye abana ubumenyi bw’ibanze kuri muzika cyane ibijyanye no kwandika no gusoma amanota.

Ati “Twabigishije kwandika no gusoma amanota, kwandika imfunguzo za muzika, kumenya aho amanota aba kuri piano, kuririmba batera ibipimo ku buryo afata urupapuro akabasha gusoma amanota akanayaririmba ntabone ko ari ibishinwa nk’uko byari mbere.”

Kizito avuga ko iyi gahunda itazagarukira muri Kigali gusa, ahubwo azagera no mu yindi mijyi y’igihugu, ndetse akanigisha n’abantu bakuru.

Yizera ko umunyeshuri uzitabira neza iyi gahunda, azajya arangiza amashuri yisumbuye ageze ku rwego rwiza no muri Muzika.

Mu minsi iri imbere ngo Kizito arateganya kuzandikisha iki gikorwa mu nzego z’uburezi zibishinzwe mu Rwanda ku buryo umunyeshuri uzajya arangiza amashuri yisumbuye azajya abona n’impamyabumenyi ya muzika.

Abana bigishijwe gucuranga piano
Amasomo y'umuziki yatanzwe na Kizito yitabiriwe n'abana benshi
Bigishijwe gusoma amanota y'umuziki
Bigishijwe kuririmba batera ibipimo
Kizito Mihigo yatanze ubumenyi bw'ibanze ku masomo ya muzika
Nyuma yo gusoza amasomo barasabanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza