00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivumbi King na Amalon bongewe muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 June 2026 saa 07:54
Yasuwe :

Kivumbi King na Amalon bongewe mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye kuzenguruka Igihugu kuva ku wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.

Aba bahanzi bongewe muri ibi bitaramo, nyuma y’uko Kevin Kade yabisezeyemo kubera ikibazo cy’uburwayi bwamufatiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni inshuro ya mbere Amalon yitabiriye ibi bitaramo mu gihe kuri Kivumbi King we yari aherutse kubyitabira umwaka ushize.

Ni ku nshuro ya kabiri Kevin Kade atitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival kuko mu 2025 na bwo yari yabitumiwemo birangira atabashije kubyitabira kuko icyo gihe yagize urugendo rutunguranye rujya muri Amerika.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Ibi bitaramo byatumiwemo abahanzi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’ aho Bruce Melodie azataramira i Ngoma, Urban Boys itaramire mu Karere ka Rubavu, Riderman i Musanze, Knowless i Muhanga, Dream Boys (izaba ihagarariwe na Platini) i Huye na Tom Close i Nyagatare.

Aba bahanzi bazajya bagenda biyongera ku batangajwe ko bagiye kwitabira ibi bitaramo nka Chriss Eazy, Bushali, Marina, Kenny Sol, Davis D na Ross Kana.

Ku nshuro ye ya mbere, Amalon yinjiye muri “MTN Iwacu Muzika Festival”
Ku nshuro ye ya kabiri Kivumbi King yinjiye muri MTN Iwacu Muzika Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages