Aba bahanzi bongewe muri ibi bitaramo, nyuma y’uko Kevin Kade yabisezeyemo kubera ikibazo cy’uburwayi bwamufatiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni inshuro ya mbere Amalon yitabiriye ibi bitaramo mu gihe kuri Kivumbi King we yari aherutse kubyitabira umwaka ushize.
Ni ku nshuro ya kabiri Kevin Kade atitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival kuko mu 2025 na bwo yari yabitumiwemo birangira atabashije kubyitabira kuko icyo gihe yagize urugendo rutunguranye rujya muri Amerika.
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Ibi bitaramo byatumiwemo abahanzi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’ aho Bruce Melodie azataramira i Ngoma, Urban Boys itaramire mu Karere ka Rubavu, Riderman i Musanze, Knowless i Muhanga, Dream Boys (izaba ihagarariwe na Platini) i Huye na Tom Close i Nyagatare.
Aba bahanzi bazajya bagenda biyongera ku batangajwe ko bagiye kwitabira ibi bitaramo nka Chriss Eazy, Bushali, Marina, Kenny Sol, Davis D na Ross Kana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!